Rwabugiri urinda izamu rya APR FC ari mu rukundo n’umukobwa wavugishije benshi muri Miss Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ugushyingo 2019 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu w’ikipe ya APR FC , Rwabugiri Omar, ari mu munyenga w’urukundo na Tania Muvunyi wamenyekanye ubwo yatukaga abagize Akanama Nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018.

Urukundo rw’aba bombi ntabwo rumaze igihe kinini rwitamuruye ariko Muvunyi avuga ko kuva yahura na Rwabugiri amaze guhinduka uwo yahoze yifuza kuba we.

Mu butumwa Tania Muvunyi yashyize kuri Snapchat yanditse ati “Wampaye impamvu zatumye nkomeza gukoresha imbaraga. Buri munsi umbera urwibutso kuri wowe, kandi nishimira kuba mfite umuntu nakwizera. Amezi ashize wanyigishije byinshi ndetse unamfasha gukura ku buryo ndi guhindura umwari nahoze mfite indoto zo kuba.”

Ntabwo ku zindi mbuga nkoranyambaga yaba Muvunyi cyangwa Rwabugiri bakunze kugaragaza iby’urukundo rwabo gusa kuri Instagram [profile picture], Rwabugiri akoreshaho ifoto bombi bari kumwe.

Rwabugiri Umar w’imyaka 24 wakuriye mu ikipe ya APR FC yayigarutsemo muri Nyakanga uyu mwaka avuye muri Mukura Victory Sports. Yari agarutse muri iyi kipe kuko ariyo yazamukiyemo aza kuvamo ajya gukina muri Musanze FC mu 2017.

Naho Muvunyi Tania w’imyaka 20, we yamenyekanye ubwo yatukaga abagize Akanama Nkemurampaka abaziza ko bamwimye amahirwe yo kwinjira mu bahatana ku rwego rw’igihugu. Icyo gihe yanditse kuri Instagram atuka Dr Higiro Jean Pierre, Rwabigwi Gilbert na Isheja Sandrine Butera ubayoboye.

Yanditse ashimangira ko ‘bose uko ari batatu nta n’umwe uzinjira mu irembo ry’ijuru ku bwa roho zabo zamunzwe na ruswa’. Yagize ati “…aba bose ntibazinjira mu marembo y’ijuru ahubwo bazapfira ikuzimu n’imitima yabo yabaswe na ruswa”.

Izindi nkuru wasoma:

- Video igaragaza ibisubizo bya Mutoni Tania watutse Isheja Sandrine na bagenzi be

Undi mukobwa yandagaje abatanga amanota mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda

Muvunyi Tania na Rwabugiri Umar usanzwe ari umunyezamu wa APR FC bari mu rukundo rudafunguye
Muvunyi Tania yavuze ko kuva yahura na Rwabugiri mu mezi atanu ashize, yamubereye umukunzi wa nyawe watumye ahinduka uwo yahoze arota kuba we
Rwabugiri Umar w’imyaka 24 wakuriye mu Ikipe ya APR FC yayigarutsemo muri Nyakanga uyu mwaka, avuye muri Mukura Victory Sports
Tania amaze amezi atanu mu nyanja y'urukundo na Rwabugiri
Tania ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2018 ntabashe kurenga umutaru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .