Rutanga wa Rayon Sports yasezeranye n’umugore we imbere y’amategeko (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ukwakira 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Myugariro akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric yasezeranye n’umugore we, Umunyana Shemsa, imbere y’amategeko, umuhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, abatoza barimo Umukuru Javier Martinez Espinoza n’umwungirije Kirasa Alain ndetse n’abandi bakoze b’iyi kipe bari mu bitabiriye ibi birori.

Hari kandi abakinnyi bagenzi be barimo Nshimiyimana Amran, Rugwiro Hervé, Irambona Eric, Nizeyimana Mirafa, Habimana Hussein, Sekamana Maxime na Habineza Olivier.

Rutanga yabwiye urubuga rw’iyi kipe ko yishimiye gusezerana n’umukunzi we bamaranye imyaka ine, aho yizeye ko bizamufasha kugira ahazaza heza.

Ati “Umunyana tumaze imyaka ine dukundana. Ni umugore ukunda imana kandi ungira inama zubaka iteka. Bijyanye n’uko nyoboye bagenzi banjye dukinana mu ikipe ikomeye ngomba no kuba ntuje mu mutwe ntafite byinshi bimvangira. Kugira umufasha ni kimwe mu bifasha umukinnyi gutuza, nizeye ko ahazaza hagiye kuba heza.”

Muri Kamena umwaka ushize, nibwo Rutanga Eric na Umunyana Shemsa bibarutse imfura y’umukobwa.

Rutanga byitezwe ko azagaragara mu mukino Ikipe ye ya Rayon Sports izakirwamo na Sunrise FC ku wa Gatandatu ubwo hazaba hakinwa Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona.

Rutanga Eric yasezeranye n'umugore we, Umunyana Shemsa imbere y'amategeko
Rutanga n'umugore we bamaze imyaka ine bakundana basezeranye nyuma y'umwaka umwe bibarutse imfura
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yitabiriye ubukwe bwa kapiteni w'ikipe ayobora
Rutanga yasezeraniye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Kirasa Alain ahobera Rutanga mu gihe umukuru, Javier Martinez Espinoza yishimiye kubona kapiteni w'ikipe ye asezerana
Abakinnyi batandukanye ba Rayon Sports bari bagiye gushyigikira Rutanga

Amafoto: Rayon Sports


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza