Rutamu yerekanye umukunzi we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Mata 2019 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Rutamu Elie Joe wamamaye mu kogeza imipira mu Rwanda, yerekanye umukobwa bamaze igihe bakundana witwa Nyinawabeza Rebecca.

Rutamu mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko uyu mukobwa yamutwaye umutima ubu amarangamutima ye yose akaba asigaye yibera kuri we.

Yagize ati “Umutima wanjye wose nawuguhaye ku munsi twahuriyeho. Ndagukunda.”

Aya magambo ya Rutamu yari aherekejwe n’ifoto ari kurebana akana ko mu jisho n’uyu mukunzi we, bicaye muri restaurant.

Nyinawabeza Rebecca ukundana na Rutamu, asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga ibyerekeye ubuvuzi muri Kaminuza ya Michigan iri mu Mujyi wa Lansing. Ubu ari gusoza amasomo y’impabumenyi y’ikirenga mu buvuzi muri iyi kaminuza.

Rutamu Elie Joe yavuye mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize yerekeza muri Amerika asiga avuze ko agiye gukomereza amasomo ye mu ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Hari n’andi makuru yacaracaye yemezaga ko uyu musore yari yasanzeyo uyu mukunzi we.

Uyu musore yamamaye mu kogeza imipira ku maradiyo atandukanye akomeye mu Rwanda arimo Radio Flash, Isango Star aho yavuye kuri Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’impanga ye mu mwuga Rugimbana Théogène banoza umugambi wo kwimukira kuri Radio 1 aho yavuye mu 2018 bamaze kwigarurira ababumva batari bake.

Rutamu yavuze ko yeguriye umutima we uyu mukobwa ku munsi wa mbere bahura
Rutamu n'umukunzi we bari kurebana akana ko mu jisho
Rutamu ni umwe mu banyamakuru bubatse izina rikomeye mu bijyanye no kogeza imipira mu Rwanda
Rutamu amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza