Richard Dani Iraguha uyobora Radio Izuba yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gashyantare 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Richard Dan Iraguha wakoze igihe kinini kuri Radio Isango Star ubu akaba ari Umuyobozi wa Radio Izuba mu Ntara y’Uburasirazuba, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we yita inshuti magara, Umutoniwase Denyse.

Iraguha na Umutoniwase bamaze igihe kirenga imyaka itatu mu rukundo. Bombi bashimangiye ko bagiye kubana byemewe n’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma.

Imihango yo gushyiranwa imbere y’Imana iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha ku wa 10 Gashyantare 2019 mu Mujyi wa Kigali.

Aganira na IGIHE, Iraguha yavuze ko Umutoniwase yahinduye byinshi mu buzima bwe kuva mu myaka bamaze ari inshuti ari nayo mpamvu yahisemo ko yamubera umugore akamuba hafi mu minsi asigaje ku Isi.

Ati "Namubonyemo ubwitonzi, umutima n’ubupfura. Yanyuze umutima wanjye ku buryo kuva twamenyana hari byinshi yahinduye mu buzima. Ndamukunda kandi Imana iradushyigikiye.”

Iraguha yamenyekanye kuri Salus ndetse na Radio Isango Star mu myaka ya 2012 mu makuru no mu biganiro mpaka bigaruka ku mibereho n’ibibazo byugarije umuryango.

Yakoze kandi mu binyamakuru byandika birimo IGIHE ndetse no mu Izuba Rirashe mbere yo kujya kuri Radio Izuba nk’Umuyobozi Mukuru. Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutangiza Televiziyo ya mbere ikorera hanze ya Kigali ishamikiye kuri iyi radio ayobora.

Iraguha Richard Dan yasezeranye na Umutoniwase Denise imbere y’amategeko
Umutoniwase Denise yahamije ko yemeye kuba umugore wa Iraguha Richard Dan nkuko amategeko y'u Rwanda abigena
Umuhango wo gusezerana kw'aba bombi witabiriwe n'inshuti n'abavandimwe
Iraguha Richard Dan ayobora Radio Izuba ikorera mu Burasirazuba bw'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza