Ku wa Mbere, nibwo amatariki y’ubukwe bw’uyu mukinnyi yagiye hanze, aho azasezerana na Mushambokazi Belyse tariki ya 6 Nzeri 2020.
Niyonzima w’imyaka 27, yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe mu gihe yaherukaga gutera ivi muri Werurwe uyu mwaka.
Mu birori byabereye ahitwa Quiet Haven i Nyarutarama ku wa 8 Werurwe , Niyonzima yasabye Mushombakazi Belyse kuzamubera umugore undi aramwemerera.
Ubwo yaherukaga kuganira na IGIHE, Niyonzima yavuze ko yasabye Mushambokazi kumubera umugore kuko yasanze bahuza.
Ati “Iyo ubanye n’umuntu ugenda umumenya, ukamenya imico ye. Nasanze twahuza, numva ko nta kabuza twazabana.”
Seif ukina mu kibuga hagati imbere ya ba myugariro cyangwa akaba yakwigira imbere agakina inyuma ya ba rutahizamu, ni umukinnyi wa APR FC guhera muri Nyakanga 2019.
Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya Isonga, avamo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye imyaka ine, agatwarana na yo ibikombe bibiri bya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016/17 na 2018/19, na kimwe cy’Amahoro mu 2016.
Ari muri Rayon Sports, yatwaye kandi ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund mu 2017 na 2018, bagerana muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Mu mwaka umwe amaze muri APR FC, yayifashije kwegukana igikombe cy’Ubutwari 2020 na Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.
Yayitsindiye ibitego bibiri mu mikino ya Shampiyona ya 2019/20, yakinwemo imikino 23 gusa, igahagarikwa imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!