Muri uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu kuri La Palisse Hotel i Nyamata, Mucyo Philbert usanzwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya UTB VC, yasabye Niyomukesha ko yamubera umugore, na we arabyemera.
Murangwa Nelson ukinira UTB VC n’ikipe y’Igihugu ya Volleyball ndetse na Usengimana Danny wa APR FC n’Amavubi ni bamwe mu bari baje gushyigikira aba bombi.
Mucyo Philbert wambitse impeta umukunzi we, yabwiye IGIHE ko hashize igihe azi Niyomukesha ndetse ngo yatangiye kumukunda ubwo yakiniriraga ikipe y’Igihugu.
Ati “Namumenye kuva kera, ndamukunda ubwo yari mu ikipe y’Igihugu muri 2016. Gusa muri 2013 najyaga njya iwabo gusura abaturanyi nibwo namumenye.”
“Mu 2017 nibwo nafashe icyemezo cyo kumumenyesha ko mukunda, mbigeraho mu 2018. Namaze nk’imyaka itanu mwigaho, mureba. Nyuma narabimubwiye, arambwira ngo niba nkomeje arabyemeye.”
Mucyo yakomeje avuga ko mu byatumye arushaho gukunda Niyomukesha Euphrance harimo kuba bombi bahuriye ku gukunda siporo kandi akaba ari umukobwa ufite uburere.
Ati “Ikintu cya mbere cyatumye mukunda ni uko yari umu-sportif kandi nanjye ndi we, icya kabiri kandi ni uko ari umukobwa usenga ufite uburere. Nari naramwize neza mbibona. Twatangiye afite isoni nyinshi atabyumva, ariko ubu nta kibazo kandi twiteguye kubana.”
Niyomukesha Euphrance yatangiye urugendo rwe rwo gukina Volleyball ubwo yajyaga kwiga muri St Aloys i Rwamagana muri 2009, akaba ari nabwo yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu y’abato batarengeje imyaka 18, yitatabiriye imikino yabere i Cairo mu Misiri muri 2010.
Kuva icyo gihe yakomeje kwitwara neza ari nako ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu kugeza magingo aya.
Mu 2012, ubwo yari asoje icyiciro kibanza cy’amashuri yisumbuye, Niyomukesha yahise yerekeza muri RRA VC agikinira kugeza uyu munsi.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!