Kayumba Soter na Nishimwe, bashyingiranywe muri Nyakanga 2019 nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2020 saa 12:00 nibwo aba bombi bibarutse imfura y’umukobwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Kayumba Soter abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye umufasha we, Nishimwe mu magambo agira ati “Urakoze mugore nkunda kumpa impano iruta izindi! Ndagukunda cyane.”
Kayumba Soter ni umukinnyi wa Rayon Sports guhera mu mpera z’umwaka ushize, aho yayigezemo avuye muri AFC Leopards yo muri Kenya, ku masezerano y’umwaka umwe n’igice.
Kayumba Soter wakiniye AS Kigali imyaka umunani, asanzwe anahagamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

TANGA IGITEKEREZO