Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Muvandimwe Jean Marien Vianney n’umugore we, Umwari Rurangwa Irène uzwi ku izina rya Soleil, bibarutse imfura yabo y’umuhungu.
Soleil yibarukiye mu Bitaro Bikuru bya Polisi biherereye mu Murenge wa Kacyiru saa Munani z’ijoro.
Ku wa 22 Kamena 2021, ni bwo uyu mukinnyi n’umugore we bari basezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda ho mu Karere ka Nyarugenge.
Muvandimwe yakiniye amakipe arimo Police FC yamazemo imyaka itandatu; yayigiyemo avuye muri Gicumbi FC aho izina rye ryamenyekaniye. Yigeze no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.
Uyu myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, azakinira Rayon Sports nyuma yo kuyisinyira imyaka ibiri muri Nyakanga 2021.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!