Kuri uyu wa Kane nibwo Munyankindi yasezeranye na Ndakuze Iris Usrla mu muhango wabereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Munyankindi Jean Paul yari amaze imyaka 11 abana na Ndakuze Iris Usrla binyuranyije n’amategeko, aho bafitanye abana batatu barimo umukuru w’umukobwa, Ingabire Vanessa, n’abahungu babiri b’impanga: Rwego Gablier na Rwema Michel.
Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Munyankindi yagizwe Umutoza mukuru wa Gicumbi FC nyuma y’uko Banamwana Camarade- wari wayisigaranye nyuma y’igenda ry’Umurundi Nduwantare Jean Marie Vianney wirukanywe mu Ugushyingo 2019- nta byangombwa bimwemerera gutoza mu Cyiciro cya Mbere yari afite.
Umukino umwe yatojemo Gicumbi FC mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus gitangira ni uwo yanganyijemo na Rayon Sports igitego 1-1 ku wa 14 Werurwe 2020.
Uretse Gicumbi FC, andi makipe Munyankindi Jean Paul yanyuzemo nk’umutoza ni APR FC, Volcanique, Police FC, Mukura Victory Sports, Espoir FC na Etincelles FC.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!