Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu ku biro by’Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, hubarizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 zirimo no guherekezwa n’abantu bake.
Nubwo mu ngamba nshya zo kurwanya COVID-19 ziheruka gushyirwaho na Guverinoma y’u Rwanda harimo n’izivuga ko amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose bibujijwe, abashobora kugira impamvu yumvikana basezeranywa imbere y’amategeko ariko bagaherekezwa n’abantu bake ndetse ntibakore ibirori byo kwiyakira.
Ishimwe Kevin yasezeranye na Nana Lavivah nyuma y’ukwezi kumwe atandukanye na APR FC ndetse isoko ry’igura n’igurisha rikaba ryarafunze ku wa 3 Ukuboza, atarahindura ikipe.
Ku wa 28 Ukwakira ni bwo APR FC yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo Ishimwe Kevin ukina ku mpande asatira izamu kubera imyitwarire mibi mu gihe ku wa 13 Ugushyingo 2020, umutoza Adil Mohamed Erradi yatangaje ko uyu mukinnyi atazasubira mu ikipe y’ingabo.
Ishimwe Kevin w’imyaka 25, yasezerewe amaze umwaka umwe muri APR FC nyuma yo kuyigeramo aguzwe muri AS Kigali.
Ishimwe wazamukiye Dream Football Academy, yakiniye kandi amakipe atandukanye arimo Rayon Sports na Pépinière FC.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!