Abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Perezida wayo, Munyakazi Sadate, abatoza barimo Kirasa Alain n’abandi bakozi b’iyi kipe bari mu bitabiriye ibi birori.
Hari kandi abakinnyi bagenzi be barimo Rutanga Eric, Iradukunda Axel, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Fabrice, Kayumba Soter, Nsengiyumva Emmanuel, Niyomwungeri Mike, Oumar Sidibé n’abandi.
Iragire yishimiye gusezerana n’umugore we, Umubyeyi Dinha, bamaze imyaka itanu babana, bakaba banafitanye umwana w’imyaka ine.
Uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize, avuye muri Mukura Victory Sports, ahamagarwa kandi mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Iragire amaze iminsi atagaragara mu kibuga nyuma yaho Rayon Sports iguriye Kayumba Soter usigaye ufatanya na Rugwiro Hervé mu mutima wa ba myugariro.



TANGA IGITEKEREZO