Uyu munsi wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka, urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo bagasangira.
Hambere aha COVID-19 itaraza, abakundana barasohokanaga ariko by’umwihariko bagahana impano zitandukanye ziganjemo indabo.
Hirya no hino benshi mu bafite abakunzi bahangayikishijwe no kubashakira impano zabashimisha zigatuma babona ko bazirikanwe kuri uyu munsi ndetse bikagaragara nk’ikimenyetso cy’urukundo bafitanye.
Mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hari urujya n’uruza rw’abagana mu masoko bajya gushaka impano nziza zizanyura abakunzi babo kuri St Valentin.
Impano zitangwa hagendewe ku byo ugiye kuyakira akunda ariko zigaherekezwa n’indabo z’amaroza atukura kuko afatwa na benshi nk’agaragaza urukundo. Kuva mu bihe byakera izi mpano zagiye zitangwa.
N’ubwo mu bihe byo hambere impano zatangwaga akenshi zabaga ari indabo, kuri ubu ibintu byahinduye isura haje uburyo bwo kubihuriza hamwe mu kintu kimwe indabo n’izindi mpano bikaba birimbishirijwe hamwe.
Bamwe mu bafite amaduka acuruza impano babwiye IGIHE ko kuri ubu hasigaye hagezweho uburyo bwo guhuza impano zigategurirwa hamwe n’indabo.
Mutezimana Sandra ucuruza mu iduka rya Bloom Rw, ricuruza indabo, amasaha agezweho, impeta n’ibindi bikoresho bitandukanye bahuriza hamwe ugasanga bikoze akantu keza umuntu ashobora guha uwo bakundana bikamugwa ku mutima.
Yavuze ko ubu bisigaye byoroshye ku bakiliya gutanga impano nziza kandi bataruhijwe no kuzigeraho.
Ati “Ubundi twe tuba dufite ibintu bitandukanye, umukiliya atubwira ibyo yifuza gushyira mu mpano tukabimuvangira mu ikarito yabugenewe n’indabo, ukabona ari byiza akabisanga bimeze neza atiriwe ashakisha kimwe kimwe.”
Kuba izi mpano zifasha abakiliya kubona ibintu byiza kandi vuba byemejwe na Nyishimire Gisèle, ufite iduka rya Aveda Blossom ricuruza impano zitandukanye wavuze ko ubu buryo bujyanye n’iterambere kandi bworohereza abaguzi.
Ati “Izi mpano zakoreshwaga mu bihugu byateye imbere ariko no mu Rwanda zarahageze kuko natwe tugendana n’iterambere n’ibigezweho, kandi ubu buryo ni bwiza kuko bworohereza umuguzi kuko aza asanga ibintu biteguye hamwe kandi ari byiza.”
Ku ruhande rw’abaguzi na bo bavuga ko ubu buryo ari bwiza buborohereza kubona ibyo bashaka byose batiriwe bazenguruka ahantu henshi.
Mubera Angelique waguriye umukunzi we imwe muri izi mpano yavuze ko ubu buryo bumushimishije kuko yabonye ibyo yashakaga byinshi ahantu hamwe kandi ari byiza.
Ati “Naje kugura izi mpano hano kuko ibyo nari nkeneye byose nabibonye ntiriwe niruka mu maduka atandukanye kandi bizananyorohereza kuzitanga ziri hamwe kandi biba zinasa neza.”
Saint Valentin y’uyu mwaka igiye kwizihizwa mu bihe abantu basabwa kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Muri iki gihe, Leta yafashe ingamba zitandukanye zo gukumira abantu benshi guhurira ahantu hafunze, kwiyakirira muri restaurant n’ahandi bikaba byatuma habaho kwanduzanya.
Guhana impano ni bwo buryo buzoroha muri iki gihe mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, cyane ko zishobora kugera ku muntu mu buryo bworoshye kuko zicururizwa no kuri internet.














Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!