Haruna Niyonzima na Niyitegeka Consolée ’Cassa Rayaan’, bakoze ubukwe muri Mata, bwabaye mu ibanga muri Tanzania.
Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2019/20 muri Tanzania, Haruna Niyonzima n’umufasha we bagarutse mu Rwanda mu biruhuko.
Ku Cyumweru, uyu mukinnyi wa Yanga SC yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram, we n’umugore we wa kabiri Niyitegeka Consolée ’Cassa Rayaan’, bari kumwe n’umuryango we.
Iyi foto igaragaraho murumuna wa Niyonzima Haruna, Hakizimana Muhadjiri uheruka gusinyira AS Kigali, mukuru wabo Depite, mushiki wabo n’umubyeyi wabo.
Haruna Niyonzima yayikurikije amagambo agira ati “Byari byiza kubona umuryango wanjye.”
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ni umwe mu bakinnyi basigaye muri Yanga SC iheruka kwirukana abarenga 14 nyuma yo gusoza umwaka w’imikino nta gikombe itwaye.
Bivugwa ko we na murumuna we, Hakizimana Muhadjiri, bombi bashobora gukinana muri Yanga SC kuko iyi kipe yo muri Tanzania imwifuza nubwo yamaze gusinyira AS Kigali.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!