00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese birakwiye gutandukana n’umusore wagutakajeho amafaranga menshi?

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 1 June 2022 saa 05:51
Yasuwe :

Muri Sosiyete Nyarwanda ndetse no mu mico itandukanye muri Afurika, umugabo afatwa nk’umutware w’urugo, bivuze ko afatwa nk’umuntu ugomba gukora cyane kugira ngo ahe umuryango we imibereho myiza ndetse anahaze ibyifuzo byawo byose.

Ibi bihera no mu rukundo, aho atari kenshi umukobwa azafata iya mbere mu kubwira umuhungu ko amukunda, igikorwa wagira ngo cyahariwe abahungu gusa.

Mu rukundo, usanga umuhungu anagira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo by’umukobwa bikenera amafaranga, bikazakomeza gutyo no mu rugo rwabo, ari nako byabaye umuco.

Mu buzima bw’uyu munsi, ntuzatungurwa no kumva inkuru z’uko umuhungu runaka yishyurira kaminuza umukobwa bakundana, ubundi ugasanga yasannye inzu y’iwabo, cyangwa se ari we wita ku musatsi we, akamumenyera telefoni, akamugurira ibyo yifuza nk’imyambaro n’ibindi, kandi ubwo akaba yaramusohokanye ahantu hatandukanye hagezweho.

Iyo urebye neza ikiguzi umusore ashobora gutakaza ku mukobwa muri ubwo buryo, hari ubwo gishobora kugera muri za miliyoni, neza neza ugasanga umuhungu yarigomwe imishinga yakabaye yaramuzamuye, igishoro cye akagishyira ku mukobwa bakundana, bashobora kuba bateganya kuzarushinga ariko iyo mishinga itaragira imbaraga.

Hari abakobwa bamwe bigora gutandukana n’umusore wabitayeho kuri urwo rwego, kuko batekereza kuri ayo mafaranga ibikuba bikabakuka, bagasanga ari menshi ku buryo uwayabishyuza batayabona, bityo bakigengesera mu kubabaza umusore w’abandi wigomwe byinshi ku neza yabo.

Hari umukobwa w’inshuti yanjye wigeze kumbwira ko yifuza gutandukana n’umusore bari bamaze igihe bakundana, ariko akananizwa no gutera akajisho ku byo umusore yamukoreye, buri gihe yabitekerezaho umutima ukamusimbuka.

Icyo gihe yarambwiye ati “Ni ukuri sinashobora kumukatira, yantakajeho amafaranga menshi kuva kera, iryo deni sinabasha kuryishyura.”

Kenshi iyo umukobwa nk’uyu atandukanye n’umusore wamwitayeho, uzakunda kumva muri rubanda bamutamaza bavuga ko icyo yamushakagaho amafaranga, ari ko rimwe na rimwe si ko biba bimeze.

Hari ubwo koko umukobwa akunda umusore, yagira amahirwe akaba yifashije akamwitaho, na cyane ko usanga muri Afurika umusore akunze kuba ari mukuru ku mukobwa bakundana.

Icyakora hari ubwo bibaho ko na nyuma y’uko umusore yatakaje ibintu byinshi ku mukobwa, hari ubwo uwo mwari yifuza gutandukana na we, bikaba bishobora guterwa n’imico mibi umwe yadukanye atari asanzwe afite.

Nk’urugero, bishobora guterwa n’imiryango cyangwa se hakaba n’igihe usanga umusore atangiye gufata umukobwa nk’umutungo we, akamugenzura cyane, agashaka kumenya uwo bahuye n’aho yagiye, rimwe na rimwe akamucyurira ko biterwa n’uko yamuhaye amafaranga.

Hari abasore bamwe bumva ko kuba barahaye umukobwa amafaranga ari ingwate yo kumugumana, bakumva ko koko umukobwa ari umutungo wabo bwite.

Aha rero bigora abakobwa bamwe, bibaza uburyo batandukana n’umuntu wabafashije kuri urwo rugero cyangwa se umuntu wabatakajeho amafaranga, bikabananira gufata uwo mwanzuro.

Ikintu abakobwa bakwiriye kumenya ni uko guhabwa ubufasha n’abasore bakundana atari ikiguzi cy’urukundo, kwishyurirwa amashuri si ingwate y’urushako, gusohokanwa ntibivuze ko wabaye umutungo we.

Iyo umuntu yiyemeje gufasha undi, ntibikwiye kuba nk’ideni ryo muri banki buri gihe ryishyuzwa, ntibikwiriye kuba impamvu yo kwizirikaho igisasu ngo ukomeze uhatirize umusore mu rukundo no mu gihe ubona ko bitagishoboka.

Uburyo wabigenza

Ugomba kubanza gutekereza ku cyo wifuza gukora n’impamvu ushaka kubikora, ibi bituma ushyira ibitekerezo byawe ku murongo bikagufasha kumenya neza icyo kumubwira.

Mu gihe bibayeho ko icyo wifuza ari ugutandukana n’umusore muri kumwe, ikintu cyiza ni ukubikora vuba kandi ntubitinze.

Iyo ukomeje kubitinza no kwanga kubikora vuba, uba uri gutakaza umwanya we n’uwawe, ari nako ukomeza kwibabariza umutima. Ni byiza kubikora hakiri kare kugira ngo bitaza no kuvamo inzika n’umutima mubi.

Mu gihe ugiye gutandukana n’umuntu wigeze gukunda by’umwihariko, ni byiza kubikora mu buryo bumwubashye, ukirinda kubikorera mu ruhame. Mushobora nko kujya ahantu hatuje, ukamubwira neza impamvu wumva utagishaka gukundana nawe, ukamwereka ibyo utagishoboye kwihanganira n’impamvu wumva icyemezo cyiza kuri mwembi ari uko mwatandukana.

Igihe izo mpamvu wumva zidafatitse, ukumva ibisobanuro uri gutanga ntibyumvikana, ni ngombwa kubanza kureba niba utari guhubuka, wenda bitewe n’akabazo gato mufitanye kagatuma utekereza ibirimo kumureka.

Mu gihe uri kugirana na we ikiganiro cyo gutandukana, ni byiza kubikorana umutima mwiza. Gutandukana n’umuntu nta gitangaje kirimo, ni ibintu abantu benshi bacamo, iyo bikoranywe umutima mwiza, bibarinda andi marangamutima mabi, bigatuma n’ahandi mwazahurira, mwazafashanya nk’abantu mwigeze kwisanzuranaho.

Nta mpamvu yo gutukana, kugaragaza ubugome cyangwa se kubikora nk’aho ntacyo bikubwiye. Mu gihe ubona ko ari ibintu bishobora kubabaza uwo musore na cyane ko aba yaragutakajeho byinshi, ni byiza kubanza kwiga uburyo bwiza bwo kubikoramo.

Mu gihe ari umuntu wagufashije cyane mu buryo bw’amafaranga, ni byiza kumushimira ariko ntumwereke ko hari icyo umugomba kitari agaciro no kubimwubahira.

Ntugomba kuvuga ko yagukoreye byinshi utazabasha kwishyura, ahubwo wamubwira ko umushimiye kandi ko mu gihe agukeneye na we ashobora kukubona. Uretse kubimubwira gutyo, ukwiriye no kubizirikana, niba yarakurihiye amashuri ukabona akazi, aramutse ari mu bukene akagusaba amafaranga, byaba byiza kuyamuha.

Nyuma yaho buri wese aca ukwe kandi iyo ari abantu bakuze mwirinda amakimbirane. Mu gihe mwubatse ubucuti, rimwe na rimwe muhana igihe kugira ngo buri wese atere indi ntambwe mu buzima bwe.

Gutandukana ntibivuze kwangana, hari n’igihe nyuma yaho kuba inshuti byababera byiza kurusha gukundana.

Hari ubwo gutandukana n'umusore wagutanzeho amafaranga menshi bishobora kukugora, ariko niba ari byo bikwiriye, bigomba gukorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .