Ku wa Gatanu nibwo Usanase Bahavu Jeannette yizihije isabukuru ye y’amavuko ndetse muri ibi birori byabereye kuri Scheba Hotel mu Kiyovu, atungurwa n’umukunzi we wamwambitse impeta, amusaba ko bazabana.
Usanase yemeye ko Ndayikingurukiye azamubera umugabo, agira ati “Yego”.
Ndayikingurukiye Fleury ‘Legend’, asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse ni we utunganya filime Impanga y’umukunzi we.
Aganira na IGIHE, Ndayikingurukiye yavuze ko yishimiye ko ibi birori byagenze neza.
Ati “Byari ibanga, twabihuje n’ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, Imana ishimwe ko byagenze neza."
Usanase Bahavu Jeannette na Ndayikingurukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu mwaka wa 2016 bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.
Ubwo yaganiraga na IGIHE muri Werurwe, Usanase yavuze ko yifuza ko uyu musore yazamubera umutware.
Ati “Nabivuze mu ijambo rimwe, ni umutwe kuri njye icyampa akazambera umutware.”
Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayikinamo, ariko akaba yaramaze kwitaba Imana bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.
Muri iyi minsi, ahugiye ku mushinga wa Filime ye nshya yise “Impanga” kuri ubu amaze gushyira hanze uduce twayo 11.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!