Ubukwe bwa Danny Usengimana na N. Francine bwagombaga kuba tariki ya 8 Ukwakira 2020, ariko buza guhagarara bitewe n’uko umugore we wagombaga guturuka muri Canada yagowe n’urugendo kubera ingamba zashyizweho zikumira ingendo zo mu kirere mu kwirinda Coronavirus.
Nyuma y’uko ubu bukwe busubitswe, kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 nibwo Danny Usengimana yasabye anakwa N. Francine (amazina ye yagizwe ibanga).
Kuri uyu munsi kandi Usengimana yahise anasezerana mu rusengero n’umukunzi we, mbere yo kwakira abamugaragiye ku munsi w’ubukwe bwe.
Ubukwe bw’uyu mukinnyi bwagizwe ibanga kuko na bagenzi be bakinana muri APR FC atabubabwiye.
Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe waganiriye na IGIHE, yagize ati ”Ibya gahunda y’ubukwe bwe ntabwo mbizi rwose, ntabyo yatubwiye. Ubanza ari uko bitari no gukunda ko tubutaha kubera imikino ya shampiyona no kuba tutabyemerewe kubera amabwiriza ya COVID-19.”
Uyu mukinnyi wa APR FC yavuze ko nyuma yo kuva muri Kenya batsinzwe na Gormahia, ubuyobozi bwabahaye ikiruhuko cy’umunsi umwe.
Yakomeje avuga ko nyuma y’ako karuhuko Danny Usengimana atasubiranye n’abandi mu mwiherero; ati "Ubwo wasanga ari ibyo yahise ajyamo.”
Usengimana w’imyaka 24 y’amavuko, yatangiriye umupira w’amaguru mu makipe y’abato ya Gasabo United na SEC Academy. Mu mwaka w’imikino wa 2014/15 yagiye mu Isonga FC, ayikinira umwaka umwe, aho yigaragaje ahita agurwa na Police FC.
Uyu mukinnyi yahiriwe n’umwaka wa mbere w’imikino aba uwatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya 2015/16 no mu ya 2016/17.
Nyuma yo kugira ibihe byiza muri Police FC, uyu rutahizamu wari waratangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu guhera muri CHAN 2016, yabengutswe na Singida United yo muri Tanzania, ayikinira umwaka umwe.
Muri Kanama 2018, Usengimana Danny yerekeje muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri, ariko ntiyahatinze kuko muri Gashyantare 2019 yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC akinira kugeza ubu. Mu mwaka ushize w’imikino yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona, ayitsindira ibitego 11.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!