00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Lague yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 10:03
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC, Byiringiro Lague, yamaze gushyira hanze amatariki y’ubukwe bwe na Uwase Kelia buzaba mu Ukuboza uyu mwaka.

Ubutumire Byiringiro Lague yatanze bugaragaza ko ubukwe bwe na Uwase Kelia buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Hazabanza umuhango wo gusaba no gukwa uzabera muri Luxury Palace saa Tatu mu gihe saa Munani ari bwo bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Philadelphia Rhema Churh ruri Kimironko hafi y’Umurenge.

Nyuma y’iyo mihango yombi, abatumiwe bazakirirwa muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Mu mpera za Nzeri uyu mwaka ni bwo Byiringiro na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitandatu muri 2020/21.

Nyuma y’amezi abiri adakina kubera gukomereka ku mutwe ubwo u Rwanda rwahuraga na Kenya muri Nzeri, uyu mukinnyi w’imyaka 21 yakinnye umukino wa mbere ku wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo, afasha APR FC gutsinda Gasogi United ibitego 2-1.

Byiringiro watsinze igitego cya kabiri muri uyu mukino wa gicuti, azajya akina yambaye ‘casque’ imurinda umutwe kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

Ubukwe bwa Byiringiro Lague na Uwase Kelia buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021
Byiringiro yari amaze amezi abiri adakina kubera gukomereka ku mutwe ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro za Nzeri
Byiringiro Lague azajya akina yambaye 'casque' imurinda umutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .