Yabitangaje mu gitabo cye yise ‘A Promised Land’ kizajya hanze mu Cyumweru gitaha, ariko kimwe mu bintu biteye amatsiko birimo ni uburyo umubano we na Michelle wari ugiye kuzamo agatotsi kubera kuba Perezida.
Obama yavuze ko ‘impagarara zidasanzwe zatangiye kuba ku mugore we kandi zigahoraho agahora adatuje’. Yakomeje avuga ko umugore we yageze aho akamurakarira ku buryo urugo rwabo rwari rugiye gusenyuka kuko yatekerezaga ibihe bari barabanyemo mbere bitazagaruka kuko bari bameze nk’abafungiye mu nkuta za White House.
Yavuze ko yagize ukwicuza mu majoro menshi iyo yabaga aryamye iruhande rw’umugore we, atekereza ko ibihe bye byiza n’umugore we bya mbere y’uko aba Perezida byagiye.
Ati “Icyo gihe buri kimwe hagati yacu cyari kirimo umucyo, igihe inseko yahoragaho kandi urukundo rwacu rwari rumeze neza nta nzitizi zirimo. Mu mutima wanjye wahitaga ugira intekerezo y’uko ibyo bihe hari igihe bitazagaruka.”
Iki gitabo cya Barack Obama yahishuyemo ibi, gifite amapaji 768. Kizajya hanze mu cyumweru gitaha. Bimwe mu bintu biteye amatsiko bizaba birimo harimo ibyaranze amatora mu 2008, irondaruhu, kandi byanze bikunze hazaba harimo icyo atekereza kuri Donald Trump wamusimbuye.
Umwaka wa 1992 niwo wabaye intangiriro y’umunezero udasanzwe w’urukundo rwa Barack Obama na Michelle Obama, kuko aribwo bahamije isezerano ryo kubana akaramata.
Uyu muryango ufitanye abana babiri aribo Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001. Ku wa 3 Ukwakira 1992 nibwo Barack na Michelle bashyingiranwe, nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.
Indi nkuru wasoma: Uburyohe bw’imitoma ya Barack Obama n’umugore we bizihije imyaka 28 babaye umwe



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!