Amategeko avuga iki ku musore wakwizeza umukobwa urukundo agamije kumusambanya

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Mu buzima busanzwe aho abantu bari barangwa no guhana amasezerano atandukanye, bamwe bakayubahiriza abandi ntibayubahirize bitewe n’uko bayasezeranye baryaryana cyangwa izindi mpamvu.

Hari isezerano rikunze kuba hagati y’umuhungu n’umukobwa, akenshi umuhungu akamubwira amagambo asize umunyu n’isukari, amusezeranya urukundo cyangwa kuzamugira umugore, bagacudika hari izindi nyungu amutezeho nta rukundo na mba amufitiye.

Nubwo abo byabayeho badakunda kubyatura, hari abasore bavugwaho kuba baba bashaka kurya imitungo y’abakobwa cyangwa kugira ngo baryamane [basambane], bamara kubigeraho, ya magambo aryohereye nk’isukari agahinduka asharira kurusha igikakarubamba.

Abakurikirama umuziki nyarwanda muribuka indirimbo ya Soso Mado yaririmbyemo akaga kabaye ku nkumi yo kwa mwene Rubaduka, wanze kumva impanuro za nyina, umusore w’i Kigali akamuriraho utwe amusezeranya kuzamurongora ntabikore.

Uwo mukobwa wa Rubaduka yaje kujya mu mahanga ariko asezeranyijwe n’uwo musore kuzabana akaramata, ndetse udufaranga akoreye akatumwoherereza ngo aguremo imitungo yunguke, izafashe urugo rwabo gutera imbere ariko bikarangira umusore abiriye byose ntamurongore.

Gasore [izina ryahinduwe] atuye mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ati “benshi turababeshya ko tubakunda kubera ko twishakira gushimisha imibiri gusa ariko tutabakunda. Wenda nkanjye ntawe ndabeshya ko namugira umugore, iryo kosa sinanarikora ariko kumubwira ko mukunda byo ndabikora twamara kuryamara bikarangira.”

Gakumi, [izina twahinduye] ni inkumi yo mu Karere ka Gisagara yabwiye IGIHE ko hari umusore wamubeshye bagakundana, bagasangira akabisi n’agahiye amusezeranya kuzabana ariko birangira amwihindutse.

Ati “Twari inshuti abantu benshi babizi, bamwe iyo bashakaga kumumbaza ntibatinyaga no kumbaza ngo ‘umugabo wawe ari he?’ kubera ukuntu twisanzuranagaho. Twasangiraga byose ntacyo yari kunyaka ngo nkimwime ngifite kubera ukuntu namukundaga mufata nk’umugabo wanjye w’ahazaza kuko nawe yabinsezeranyaga ariko birangira antetereje.”

Uku kubeshyana uretse kuba bibiba urwango hagati y’umuhungu n’umukobwa n’imiryango yabo, hari n’igihe bibyara amakimbirane akomeye, ugasanga bivuyemo n’urupfu cyangwa izindi ngaruka bitewe n’uko umwe ashakisha uko yakwihimura kuri mugenzi we, hari n’abavuga ko babonye uko bamurogesha babikora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yabwiye IGIHE ko kugeza uyu munsi mu mategeko y’u Rwanda ibyo bifatwa nk’ububeshyi n’ubusambabyi busanzwe ariko iyo uwabeshywe bimuteje igihombo, ashobora kubiregera agasubizwa ibyo yahombye.

Ati “Kugeza ubu mu mategeko yacu, ibintu byo kuvuga ko umuntu yagusezeranyije ko azakurongora ntakurongore mu Rwanda ni ububeshyi busanzwe keretse iyo uko kugusezeranya bigaragaye ko hari ibintu watakaje mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Icyo gihe ngo hashobora gukurikizwa amategeko umuntu agafashwa gusubizwa ibyo yatakaje. Ariko igihe uwasezeranyijwe kurongorwa ntabikorerwe kandi jujuje imyaka y’ubukure n’uwabimusezeranyije ari mukuru hakabaho ugusambana, iyo nta gufata ku ngufu byabayeho bifatwa nk’ubusambanyi busanzwe.

Ati “Ibyo ni ubusambanyi busanzwe, abo bantu bafitanye ikibazo na Bibiliya ariko ntibagifitanye n’amategeko ya Leta kuko gusambana utafashe ku ngufu, usambanye n’umuntu mukuru mwabyumvikanyeho cyangwa wamubeshye, sinakubwira ngo mu buryo bw’amategeko hari icyo twabikoraho, abakobwa nabo ntabwo ari injiji bagomba kuba maso.”

Mu Buhinde, iyo umugabo cyangwa umuhungu asezeranyije umugore cyangwa umukobwa kuzamurongora agamije kumusambya ntabikore, ahanwa nk’uwamufashe ku ngufu.

Muri mata uyu mwaka, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri iki gihugu hari umugabo rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya umugore amusezeranya ko bazabana yarangiza akishakira undi. Gusa yaje kujurira, kiragabanywa akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yasabye abakobwa kuba maso bakirinda ababasezeranya kubana bagamije kubasambanya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza