Areruya Joseph na Uwera Josephine basezeraniye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza mu muhango wabanjirijwe n’uwo gukwa.
Mu bari bamwambariye harimo murumuna we, Gahemba Barnabé, bakinana muri Benediction Ignite ndetse na Mugisha Samuel bahurira mu Ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda).
Areruya Joseph wavukiye mu Karere ka Kayonza, agakinira Les Amis Sportifs akiri muto, yerekeje muri Benediction Ignite muri uyu mwaka wa 2021 nyuma yo kuva muri Pédale Pilotine.
Yakinnye kandi nk’uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo mu 2017- 2018 ndetse no muri Delko–Marseille Provence yo Bufaransa mu 2018-2019.
Mu marushanwa akomeye yakinnye, Areruya yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l’Espoir yo muri Cameroun.
Areruya Joseph wabaye umukinnyi w’umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kandi kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!