Inkanda House izanye igitaramo “Bagilinkanda Fashion Show”

Yanditswe na

Patrick KANYAMIBWA

Kuya 27 Gashyantare 2012 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Umuhanga mu gutunganya imideri Patrick Muhire uyobora ‘Inkanda House’ arategura igitaramo yise ’Bagilinkanda Fashion Show’, kizaba kuwa Gatanu tariki ya 2/03/2012 muri Hotel Umubano iri ku Kacyiru.
Muri icyo gitaramo, Muhire azafatanya na Colombe nyiri ‘Inco Icyusa’, Gloria nyiri ‘Glo Creations’ na Johanne St. Louise’s collections yo muri Canada.
Ubwo twaganiraga na Muhire yadutangarije ko uretse kwerekana imideli hazaba hari abahanzi batandukanye nka Shanel na Urban Boys, hakazanabaho igikorwa (...)

Umuhanga mu gutunganya imideri Patrick Muhire uyobora ‘Inkanda House’ arategura igitaramo yise ’Bagilinkanda Fashion Show’, kizaba kuwa Gatanu tariki ya 2/03/2012 muri Hotel Umubano iri ku Kacyiru.

Muri icyo gitaramo, Muhire azafatanya na Colombe nyiri ‘Inco Icyusa’, Gloria nyiri ‘Glo Creations’ na Johanne St. Louise’s collections yo muri Canada.

Ubwo twaganiraga na Muhire yadutangarije ko uretse kwerekana imideli hazaba hari abahanzi batandukanye nka Shanel na Urban Boys, hakazanabaho igikorwa cyo kwibuka umuhanzi Whitney Houston basubiramo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka “I Will Always Love You”.

Kubera uruhurirane rw’abanyemideri bazaba bahari kuri uwo munsi, ni igihe cyiza cyo kugaragaza no guteza imbere ubugeni bw’imyenda y’Abanyarwanda, nk’uko Patrick yakomeje abidutangariza.

Kuri uwo munsi bazagendera ku nsanganyamatsiko igira iti ’Love Your Body’ bisobanura ’Kunda Umubiri Wawe’. Patrick Muhire yatubwiye ko iki gikorwa gifite intego yo gukundisha abantu imibiri yabo uko imeze kose n’uko iteye kose. Ati “Abakobwa benshi, cyane cyane abakiri bato birirwa bashakisha ibyo bakora byose ngo bananuke babe bato ibyo bita ’size zero’, rimwe na rimwe bikanabagiraho ingaruka ku buzima bwabo".

Iki gitaramo kizatangira sa moya z’ijoro, kwinjira ni amafaranga ibihumbi cumi na bitanu by’amanyarwanda (15 000 FRW) harimo n’icyo kunywa ku buntu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .