Muri filime mbarankuru ari gukorwaho na Netflix, uyu Munya-Argentine w’imyaka 27 yemeye ko atabashaga kwishyura ibyuma bishyushya cyangwa bigakonjesha mu nzu.
Georgina wagiye mu murwa mukuru wa Espagne mu myaka ya nyuma y’ubwangavu, avuye mu Mujyi wa Pyirenees muri Jaca, yavuze ko akigera “i Madrid byari bibi”.
Ati “Nashakaga inzu za make zikodeshwa mu 250£ ku kwezi noneho mbona icyumba cyahoze kibikwamo ibintu.”
“Cyabaga gikonje cyane mu bihe by’ubukonje kandi gishyushye mu mpeshyi. Ubuzima bwanjye bwahindutse umunsi nahuye na Cristiano Ronaldo.”
Georgina yatangiye kurambagizanya na Cristiano Ronaldo ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid, ahembwa 10£ ku isaha.
Kuva ubwo, ubuzima bwe bwarahindutse, ava ku kugorwa no kwishyura ubukode, agera ku kuba uyu munsi akurikirwa n’abasaga miliyoni 30 kuri Instagram.
Yavuze ko filime mbarankuru iri kumukorwaho yitwa “Soy Georgina” izasohoka mu bice bitandatu tariki ya 27 Mutarama mu gihe isabukuru ye y’amavuko izaba ku wa 28 Mutarama.
Byitezwe ko Georgina Rodríguez azibaruka impanga z’ibitsina byombi muri Mata uyu mwaka mu gihe kandi yabyaranye na Cristiano Ronaldo umukobwa bise Alana Martina mu 2017.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!