00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sindayigaya yakebuye abakobwa bizirika ku bahungu kugeza ubwo bemera gutendekwa

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 16 August 2024 saa 12:35
Yasuwe :

Sindayigaya Patience yakebuye abakobwa babona ibirimo gutendekwa n’umusore bakundana bakabyirengagiza, bibwira ko azahinduka.

Yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE, cyagarukaga ku ishusho rusange y’ibibazo byugarije ingaragu zo mu Rwanda zifuza kujya mu rushako.

Sindayigaya Patience yavuze ko umusore ugutendeka ukabimenya ntahinduke, adashobora no kukubwiza ukuri ko atagukunda.

Ati ‘‘Ugutandukana kw’abakundanaga akenshi ni umukobwa ufata iya mbere akavuga ngo ‘Ndarekeye!’ Kugira ngo umugabo ahaguruke akubwire ati ‘Va mu buzima bwanjye’ ni gake. Mu gihe ukimuha azakomeza kwakira. Niba ukora imibonano mpuzabitsina n’uyu muhungu nta na rimwe azanga ko ukuramo imyenda imbere ye. […] Yego ari gukora imibonano mpuzabitsina nawe ariko azi uwo azashaka.’’

Yakomeje agira ati “Ni gake cyane umusore ashobora gufata gahunda yo gutandukana nawe n’iyo yaba afite undi bakundana azakomeza yakire ibyo umuha.”

Ibi kandi byashimangiwe n’Inzobere mu mibanire, Hategekimana Hubert Sugira, wavuze ko n’iyo umusore nk’uwo yagumana nawe mugashinga urugo, amahirwe menshi ari uko ingeso yo kuguca inyuma azayikomeza.

Kurikira ikiganiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .