00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo: Agahinda k’umukobwa w’imyaka 17 wabyariye ku muhanda akanahandurira Sida

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Ukuboza 2021 saa 09:50
Yasuwe :

Uwimana (izina ryahinduwe), ni umwana w’umukobwa w’imyaka 17 uvuka mu Karere ka Karongi, wemeza ko abayeho nabi cyane nyuma y’aho abyariye mu ku muhanda akanahandurira Virusi Itera Sida.

Uyu mwana yemeza ko amaze imyaka ine yibera mu muhanda arara ku nyubako y’Amashyirahamwe muri Nyabugogo ari na ho IGIHE yamusanze.

Yavuze ko yavuye iwabo ahunze amakimbirane yahoraga hagati y’ababyeyi ajya mu Mujyi wa Kigali gushaka akazi ko mu rugo.

Akigera i Kigali ngo yakoze akazi ko mu rugo amezi atatu bahita bamwirukana kubera ko atari agashoboye, atangira kurara ku muhanda ubwo.

Ati “Nakoreye abantu hanyuma banyirukana batampembye ni bwo nagiye Nyabugogo mpura n’abandi bana b’abakobwa baba mu muhanda bambwira ko ntacyo nzaba turajyana ntangira ubwo buzima gutyo."

Nyuma y’iminsi ibiri gusa abasore bahuje ubuzima bahise bamufata ku ngufu bamwanduza Sida bamutera n’inda.

Ati “Baramfashe ari babiri bantera inda barananyanduza, ubu mfite ubwandu ariko umwana ni muzima.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo guterwa inda yabayeho nabi ku buryo hari n’ubwo yicuruzaga atwite adakoresheje n’agakingirizo kugira ngo abone amafaranga menshi.

Ati “Hari ubwo hazaga umugabo akanjyana iwe akampa amazi nkakaraba neza narangiza tukabikora yasoza ibyo akora akampa ayanjye akansubiza ku muhanda kandi muri icyo gihe n’iyo yansabaga ko dukora nta gakingirizo narabyemeraga kugira ngo ampe menshi ntitaye ngo ndamwanduza.”

Yavuze ko aticuruzaga kuko abikunze, ahubwo yabikoraga kugira ngo azabone amafaranga yo kuzagura ibikoresho by’umwana azibaruka.

Uyu mwana w’umukobwa, yemeza ko ababazwa cyane n’uko abasore bamufashe ku ngufu bakanamutera Sida yababuriye irengero nyuma y’uko ababwiye ko yatwaye inda.

Mu buzima abayeho buri munsi agorwa cyane no kubona icyo kurya ndetse akemeza ko ari bimwe mu bituma adafata neza imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida kuko iyo ayinyoye atariye imugiraho ingaruka.

Uyu mwana w'umukobwa utagira kivurira akunze kurara ku nyubako z'i Nyabugogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .