Uyu mukobwa ubusanzwe uvuka mu Karere ka Huye, yabwiye IGIHE ko yatewe inda afite imyaka 16 ubwo yakoraga akazi ko mu rugo.
Ahamya ko akazi ko mu rugo yari aje gukora katamuguye neza kuko nyuma y’amezi make yahise asambanywa n’abasore batanu bimuviramo no gutwara inda.
Uyu mwana w’umukobwa umaze kugira imyaka 17, yavuze ko ababazwa cyane n’uko atazi se w’umwana we bitewe n’uburyo mbere yo gusama yari yasambanyijwe n’abasore benshi.
Yagize ati “Nari naje gukora akazi ko mu rugo noneho nza gutiza umwana wakoraga hafi y’aho nakoraga telefone noneho nyuma nza kujya kumureba nsanga ntawuhari noneho abahungu bahabaga barambwira ngo nze bajye kunyereka aho aba ngiyeyo barankingirana baransambanya.”
“Banjyanye mu nzu umwe aransambanya arangije arasohoka haza undi gutyo gutyo, bari benshi nkeka ko bari batanu.”
Ahamya ko nyuma yo gufatwa ku ngufu atahise abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo kuko atari amenyereye Kigali.
Ati “Ntabwo nari nzi ibya RIB ngo njye kuyibibwira ahubwo ikibazo naje kugira nyuma ni uko umuryango wanderaga wahise unyirukana urambwira ngo ntiwarera ibinyendaro mpava uko.”
Yavuze ko nyuma yaje guhura n’umugiraneza amuha ikibanza acyubakamo akazu gato uretse ko ubuyobozi bwaje kuyisenya bitewe n’uko yari yubatse mu manegeka ku buryo atazi iherezo y’ubuzima bwe n’umwana we.
Nyuma yo kumenya iki kibazo IGIHE yaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel, ariko akaba yaramuhishe.
Mugisha yavuze ko ibi abishingira ku kuba uyu mukobwa ngo atagira ubushobozi bwo kugura iki kibanza nubwo uyu mukobwa we avuga ko yagihawe n’umugiraneza.
Ati “Uyu mukobwa nawe ari mububatse badafite ibyangombwa kandi twari twaramuhaye integuza yo kuyikuraho mu gihe tugishakisha umugabo wamuteye inda kuko afite imyaka 17, gusa ikigaragara azi uwayimute kuko atakwigurira ikibaza ngo aniyubakire.”
Yavuze ko uyu mukobwa ashobora gufashwa akabona aho kuba nk’uko bigenda ku bandi bantu batishoboye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!