00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Sinayobye yagaragaje ‘utugoroba tw’abana’ nk’umuti urambye ku bibazo byugarije umuryango

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 September 2024 saa 11:15
Yasuwe :

Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Cyangungu, Sinayobye Edouard, yavuze ko bahisemo kurandura amakimbirane yo mu ngo bahereye mu bana bato kuko basanze ari yo nzira nziza yatuma aranduka burundu.

Yabivuze ku wa 6 Nzeri 2024, ubwo hatangizwaga ihuriro ry’imiryango ryatumiwemo abashakanye (imiryango 500), bivuze ko ryitabiriwe n’abagera ku 1000.

Ni ihuriro ryabaye mu gihe mu miryango hagaragara ibibazo birimo abangavu baterwa inda, abana bata imiryango bakajya kuba ku mihanda, amakimbirane yo mu ngo, gatanya n’abana bata ishuri.

Ibi ni byo byatumye Diyosezi Gatolika ya Cyangungu ihitamo kunyuza mu tugoroba tw’abana ubutumwa bwo kubategurira kuzagira ingo zitarangwamo amakimbirane.

Utuguroba tw’abana ni ihuriro ry’abana rikorera mu miryango remezo risanzwe rinyuzwamo iyogezabutumwa rigamije kwigisha abana inkuru nziza ya Yezu Kirisitu, ubutumwa bwa kiliziya n’indangagaciro zikwiriye abakirisitu gatolika.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangungu, Musenyeri Sinayobye Edouard yavuze ko bongereyemo kubatoza umurimo, kubatoza kubahana, abahungu bakubaha abakobwa n’abakobwa bikaba uko, kubatoza kutabeshya kugira ngo ejo azabe umugabo cyangwa umugore uvugisha ukuri.

Ati “Ibi bibategura kuzashinga urugo neza. Iyo bamaze kuba abangavu n’abasore naho turahitondera cyane kuko ni ho bahitamo uwo bazashakana”.

Yongeyeho ko mu nyigisho bagenera urubyiruko bibanda ku kubereka uburyo bwiza bwo gukunda uwo badahuje igitsina.

Ati “Tubigishamo ingingo ikomeye yitwa ubwizige. Ubu duhanganye n’ikibazo cy’abakobwa babyarira iwabo. Ni ingaruka z’uburere butanogejwe neza kugira ngo tumurinde kubyarira iwabo. Ubwizige, kutiyandarika ni umuco wa Kinyarwanda wo hambere ukaba n’umuco wa gikirisitu. Tubigisha urukundo rusukuye rurimo kwirinda ubusambanyi bakinjira mu gushyingirwa gutagatifu ari abantu bazima”.

Musenyeri Sinayobye yavuze ko iyo bamaze gushyingirwa na bwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis abasaba kwita ku ngo zose, bitari ukwita ku ngo zirimo amakimbirane gusa.

Ati “Ingo zose zikeneye gukomeza gufashwa, kugira ngo nk’uko tubivuga mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka zikomeze zibe igicumbi cy’ubumuntu, imigenzo myiza, n’indangagaciro z’ubukirisitu”.

Iri huriro ryitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse muri paruwasi 21 zigize Diyosezi Gatolika ya Cyangungu ibarizwa mu turere twa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Musenyeri Sinayobye Edouard yagaragaje utugoroba tw'abana nk'umuti urambye mu kurandura amakimbirane yo mu ngo
Abagabo bitabiriye iri huriro bibukijwe ko umugore anezezwa no gushimirwa ku byiza yakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .