00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya ingamba Leta y’u Bushinwa yashyizeho zikagabanya gatanya ku kigero cya 72%

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Gatanya zimaze kuba nk’indirimbo imenyerewe mu bihugu bitandukanye aho usanga ijanisha ku ngo zisenyuka buri mwaka ryiyongera ubutitsa, gusa ibi mu Bushinwa bitangiye kugenza make nyuma y’aho leta isabiye abaturage bayo bubatse kwikubita agashyi muri gahunda yiswe “Cooling-off” yatangijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba imaze kugabanya gatanya ku gipimo kirenga 70% kugeza ubu.

Ibarurishamibare rya Minisiteri y’Irangamimerere mu Bushinwa rigaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2021 muri icyo gihugu habaye gatanya zigera ku bihumbi 296 zikaba ari nke ugereranyije n’izari zabaruwe mu gihembwe gisoza umwaka ushize aho bwo hari hatandukanye ingo zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 60.

Iri gabanuka riri ku ijanisha rya 72 % kandi muri rusange bigaragara ko buri mwaka gatanya ziri kugabanuka ku gipimo cya 52% kuko mu gihembwe cya mbere cya 2020 ingo zigera ku bihumbi 612 ari zo zari zimaze gutandukana.

Itegeko rishya rya gisivili mu Bushinwa, ryatangiye gushyirwa mu ngiro ku wa 01 Mutarama uyu mwaka, ubu ritegeka abashaka gutandukana kubanza kuzuza impapuro zibisaba bagategereza iminsi 30.

Muri iyo minsi baba bemerewe kuba bajya gutesha agaciro ubwo busabe bitagenda uko nyuma y’uko kwezi bakagaruka gusaba ko urushako rwabo rushyirwaho iherezo babitekerejeho neza.

Iri tegeko rishya nubwo ritavuzweho rumwe mu bice bitandukanye by’u Bushinwa aho abantu bagaragazaga ko ribangamira ubwisanzure bw’umuntu rikanatsindagirira umuntu kuguma mu rushako atishimye cyangwa ahohoterwa, abarishyigikiye bo barivuga imyato bahamya ko ryaje gutuma umuryango utekana ndetse n’imibanire hagati y’abashakanye ikagira gahunda.

Impuzamashyirahamwe y’Abagore b’Abashinwakazi yatangaje ko mu myaka ishize gatanya zagiye ziyongera muri icyo gihugu zitewe n’abagore bagendaga barushaho gusobanukirwa uburenganzira bwabo, no guterwa ingabo mu bitugu na leta mu rwego rwo kubahesha agaciro aho nibura 70% za gatanya zabagaho zaterwaga n’abagore ubwabo.

Minisitiri w’Irangamimerere muri iki gihugu, Yang Zongtao , yavuze ko gatanya nyinshi zigira ingaruka ku bukungu no ku mubare w’abaturage batuye icyo gihugu.

Ati “Urushako no kororoka bifite aho bihuriye cyane. Kwiyongera kwa gatanya bizagira ingaruka ku mibare y’abana bavuka, bityo bitubye ubukungu n’iterambere rusange.”

Zongtao yavuze ko minisiteri ayoboye izakomeza gufata iya mbere mu gukumira izi gatanya kugira ngo urukundo, urushako n’imiryango bigumane indangagaciro zabyo zikwiriye.

Iyi gahunda yo kwikubita agashyi si iy’u Bushinwa gusa kuko ubu u Bufaransa n’u Bwongereza na bwo bwamaze kugera ikirenge mu cy’u Bushinwa mu rwego rwo kureba ko gatanya zagabanya umurindi muri ibyo bihugu.

Leta y'u Bushinwa yinjiye mu kibazo cya gatanya, ishyiraho uburyo bwatumye zigabanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .