Ni igikorwa kizabera kuri ‘Piscine’ ya Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali ku wa 01 Kanama 2024.
Hategekimana Hubert Sugira avuga ko uwo mugoroba wateguwe ku busabe bwa bamwe mu ngaragu, bavuze ko na bo bakwiye kuzirikanwa.
Ati ‘‘Ni ukugira ngo tuganire ku bisubizo bya bimwe mu bibazo byugarije abatarubaka ingo birimo ku guhagarara neza mu bugaragu, kwitegura kuzubaka ingo zikomeye ndetse tugasabana tukanasangira nk’uko izindi ‘Kigali Family Night’ zose zigenda.’’
‘‘Abantu batarubaka bakunze kutubwira ko muri Kigali Family Night dukunda kwibanda ku kureba mu ngo, ugasanga abatarubaka ni byo koko hari ibyo biga ariko badusaba ko twazakora umugoroba wabo, bakaza bakisanzura, bakaganira ku bibazo bitandukanye abatubatse bahura na byo.’’
Kimwe mu kibazo bikomeye ‘Kigali Singles Night’ izaganiraho, ni uko ingo nyinshi zisenyuka kuko abazubaka baba batarabanje kwitegura neza, ndetse Sugira, agaragaza ko nko mu bihugu byateye imbere biba bifite ibarurishamibare rigaragaza ibitera gatanya, byagaragaye ko no kuba abantu bashinga ingo batariteguye neza biri mu bizitera gusenyuka.
Hategekimana yabwiye IGIHE ko ‘Kigali Singles Night’ izaba ari umugoroba wo gusasa inzobe hakaganirwa ku bibazo byose n’ibyo abateganya kurushinga bakwiye kwitegura.
Hazanaganirwa kandi uko utarashinga urugo akwiye kuba mu bugaragu aba mu buzima bufite intego, kwitegura kubaka urugo rwiza, n’uburyo bwiza bwo guhitamo uwo muzubakana.
Hazanagarukwa ku mwihariko w’ibyo ingaragu ziba muri Kigali zihura na byo, ibibabera imbogamizi ndetse n’uko babirenga bakazubaka ingo zihamye.
Ibyo biganiro bizatangira Saa Moya z’Ijoro. Kwinjira ni ibihumbi 30 Frw harimo byose no gusangira amafunguro.
Uramutse ushaka kugura itike hakiri kare wahamagara kuri 0784442919 ndetse ni na yo wakwishyuraho.
Kuri iyi nshuro kandi Ikiganiro ‘Kigali Singles Night’ kizabera kuri ‘piscine’ mu gihe ibindi byaberaga mu ‘cyumba’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!