Inama zagufasha gukira igikomere watewe no gupfusha uwo wakundaga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Kubura uwo ukunda birababaza ndetse bikagorana kubyakira, by’umwihariko kubera ko uba uzi neza ko udateze kuzongera kumubona na rimwe mu buzima bwawe.

Nyuma y’inkuru ko uwo wakundaga atakiri muri ubu buzima utangira kugira ibyiyumviro bitandukanye birimo agahinda kenshi, uburakari, umujinya, kwishinja ko ari wowe wabiteye n’ibindi.

Ingaruka kandi zishobora no kugera ku mubiri wawe ugasanga unaniwe kurya, kuryama cyangwa gukora ibindi bikorwa by’ubuzima bwa buri munsi nk’akazi n’ibindi.

Nubwo gupfusha udashobora kubona ahantu na hamwe ubihungira, urubuga Help Guide rutangaza ko hari inzira umuntu yanyuramo akabasha kubana n’ububabare afite.

Uru rubuga rugaragaza ko intambwe ya mbere mu gukira igikomere watewe no gupfusha, ari ukwemera ko ufite agahinda aho guharanira kubirwanya no kubyikuramo.

Ugomba kandi kwemera ko ibyago wagize bishobora gutuma ugaragaza amarangamutima atandukanye nko kugira intege nke.

Uwagize ibyago kandi agirwa inama yo kwiyegereza abantu azi neza ko bamwitayeho, kugira ngo bakomeze kumuha hafi, kandi bamufashe mu bikorwa bitandukanye bimutera imbaraga mu rugendo arimo rwo gukira ibikomere.

Igihe upfushije uwawe, irinde gutekereza ko kubyiyibagiza ariyo nzira izatuma agahinda gashira vuba, kuko ahubwo bizatuma urugendo rwo gukira ruba rurerure.

Wikumva ko iteka ugomba guhora uri umunyembaraga, ubwoba, agahinda, n’amarira ntacyo bitwaye na gato ndetse ntibikugaragaza nk’umunyantege.

Niba uri umubyeyi wikumva ko kurira ari ugutsindwa imbere y’abana bawe cyangwa abandi bagufata nk’icyitegererezo, kuko kubereka amarangamutima yawe nyayo burya bituma nabo babasha gukira vuba.

Kutabona amarira nabyo nta kosa ririmo, ndetse ntibisobanuye ko utababajwe n’uwawe wapfuye. Buri wese agira uburyo bwe bwihariye yakiramo inkuru y’incamugongo.

Ntabwo ukwiye kwiha igihe runaka cyo kuba warangije kuririra uwawe wapfuye kuko ntawe ugena igihe amarana agahinda.

Ikindi kandi uzirikane ko gukomeza kubaho kandi neza bidasobanuye ko wibagiwe uwawe wakundaga mutakiri kumwe, kuko nawe atakwishimira kukubona ubayeho nabi kubera we.

Nk’uko byagaragajwe n’Umuhanga mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu, Elisabeth Kübler-Ross, umuntu uri mu byago bitandukanye anyura mu byiciro bitanu birimo; kubihakana akumva ko nta kuntu byamubaho.

Agira uburakari aho aba yibaza impamvu ariwe bibayeho, kumva yasubiza ibihe inyuma ku buryo agira amahirwe yo gutuma bitabaho, agahinda gakabije ndetse no kubasha kwakira ibyabaye.

Nubwo atari ihame ko buri wese aca muri ibi byiciro kugira ngo abashe gukira igikomere cyo gupfusha uwo yakundaga, kumenya ko bibaho bigufasha kumva ko ibyo uri gucamo ari ibintu bibaho, kandi ko igihe n’ikigera uzakira.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza