Inama niba uhora wibaza ko ukwiye gutandukana n’umukunzi wawe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 17 Kanama 2018 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Bijya bibaho ukifuza gutandukana n’umukunzi wawe, ariko na none gufata umwanzuro bikakugora kuko uba wumva utamusiga, cyangwa hari byinshi mwafatanyije kubaka ku buryo kubisiga ngo ugende biba ingorabahizi.

Impamvu iyo ariyo yose byaba biturutseho, umwanzuro wo gutandukana n’uwari umukunzi wawe uri mu byemezo bigora gufata, Urubuga The Standard ruvuga ko birushaho gukomera igihe nawe ubwawe utazi impamvu ituma ushaka kumureka.

Bimwe mu bishobora kugufasha igihe ufite gushidikanya hagati yo kugenda no kugumana nawe, kuko bigufungura amaso ukamenya niba ikibazo gihari cyakwihanganirwa cyangwa se bidashoboka.

1. Iteka ikiganiro cyanyu kirangizwa n’uburakari

Niba uko uganiriye n’umukunzi wawe bisozwa n’intonganya n’uburakari, kandi nta n’umwe ufata umwanzuro wo gushakira umuti ibyo mutumvikanaho, cyangwa wowe ukaba ubishaka ariko we ntacyo bimubwiye aha ibyiza ni uko mwatandukana.

Si byiza gufata umwanzuro wo gutandukana igihe uburakari n’umujinya byawe bidaturuka mu rukundo rwanyu.

Fata umwanya uhagije ugenzure aho ikibazo cyaba kiri kuko ushobora gusanga umurenganya kandi nta ruhare na ruto abifitemo.

2. Wishimira gusohokana n’inshuti zawe aho kujyana nawe

Niba iteka wisanga udashaka guhura n’umukunzi wawe, ukamurutisha inshuti zawe, iki aba ari ikimenyetso cy’uko warambiwe kandi utacyifuza gukemura ibibazo biri mu mubano wanyu.

Hari igihe udahitamo kumara umwanya munini n’inshuti zawe kubera ko utakimwishimira, ahubwo bigaterwa n’uko igihe mwatangiraga gukundana umwanya wawe wose warawumuhariye.

Hanyuma igihe kikaza kugera ukumva ukumbuye kwisanzura no kwishimana n’abandi batari we. Igihe bimaze gutya umuti si ugutandukana nawe ahubwo ni ukumubwira uko wiyumva.

3. Uhora wifuza ko yahindura imwe mu mico ye

Niba iteka wumva umukunzi wawe yahinduka mu buryo bwose bushoboka, ni ikibazo gikomeye kuko bisaba imbaraga n’igihe kirekire.

Niba wumva udashobora kumukunda uko ari, ibyiza ni uko wafata umwanzuro wo kudakomeza gutakaza umwanya wawe n’uwe.

Niba impinduka utegereje ari iz’igihe gito, kandi zidafitanye isano n’imyitwarire urugero utegereje ko abona akazi mu gace kamwe n’ako utuyemo, gutandukana bishyire ku ruhande ahubwo wige kwihangana.

4. Mugirana amakimbirane arimo no kubahukana

Igihe habaye intonganya cyangwa kutumvikana buri umwe agasigarana agahinda ku buryo rimwe na rimwe mugeraho mukabwirana amagambo akomeretsanya yuzuyemo guteshanya agaciro, biragoye ko umubano nk’uyu ubasha kurenga umutaru.

Birasanzwe ko abantu bakundana batumvikana ku bintu runaka, iyo ibi bibaho buri umwe agakomeza kubaha undi kandi mukihutira kubabarirana, ni ikimenyetso ko mukundana nta buryarya.

5. Wumva nta bwinyagamburiro ufite

Birashoboka ko n’ubwo umukunzi wawe agukorera ibishoboka byose ngo wishime, iteka uhora wumva utanyuzwe ku buryo hari n’ubwo wisanga uri gutekereza uko ubuzima bwawe bwaba bumeze ataburimo.

Ibi bigaragaza ko wumva upfukiranywe, icyo ukeneye ari amahirwe yo gutandukana nawe.

Mbere yo gufata umwanzuro ariko banza wicare urebe niba uku kumva utanyuzwe utabiterwa no kuba iteka muhora mukora ikintu kimwe kibashimisha.

Ganiriza umukunzi wawe umwereke ibyo ubona byagakwiye guhindura kugira ngo ikibatsi cy’urukundo cyongere kigurumane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza