Ni ibirori bikunze gukorwa n’abo mu mijyi naho mu cyaro bikorwa na bake cyane, kuko bataracengerwa n’imico nk’iyi.
Uretse gukorerwa ibi birori ku bakobwa, bivugwa ko abagore bamaze igihe bubatse babagira inama y’uko zubakwa bakanasezera kuri bagenzi babo baba basize mu bukumi, abasore bo ntabwo ibirori nk’iki bijya bibaho.
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yanditse kuri Twitter yibaza impamvu ibirori nk’ibi bitajya bikorerwa abasore kandi nabo baba bakeneye impanuro ziturutse ku bagabo bamaze igihe bubatse.
Ati “Inshuti yanjye yantumiye mu birori bizaba ubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zizaba bya mbere yo kurushinga ubwo ba nyirasenge n’ababyeyi baza bakamugira inama z’uko yazaba umugore mwiza. Ariko, ikibazo cyanjye ni iki twajya tugira ibirori nk’ibi by’abagabo benshi bagira inama abahungu uko zubakwa n’uko bagomba kuzuza inshingano nk’abagabo mu gihe barushinze.”
Abantu benshi batanze ibitekerezo bamwe bagaragaza ko n’ubundi ibirori nk’ibi ntacyo bimaze, abandi bavuga ko bifite akamaro ku muntu ugiye kurushinga.
Nka Habimana Jean Pierre yagize ati “Ntabwo ndamenya neza niba kuba ingo ziri gusenyuka ariko hari uruhande rutize neza. Ariko utigiye mu muryango; ku ishuri, kwa Padiri, Pasiteri na Shehe ndetse n’umurenge, ikibazo cyashakirwa ahandi hatari muri bridal shower hari indi mpamvu itazwi.”
Shakespeare Fidele ati “Ubundi uburere buruta ubuvuke, ntabwo umunsi umwe wahindura muntu ndakurahiye!”
Jean Marie Sibo ati “Ahubwo se ubona bridal shower yarafashije iki umuryango nyarwanda? Sinzi ibivugirwamo ariko gake nabajije, numvise hibandwa ku ngingo yo mu buriri. Nemera ko ari ingingo ikomeye ariko uburindagire ntibuzatuma ingo ziramba. Banza wite kuri icyo uzaba ugobotse u Rwanda.”
Vicento we yavuze ko atari ngombwa kuko n’abakuru batigeze babijyamo bubatse zigakomera, ati “Ariko mwagiye mureka, ba mama na ba data ntibasazanye neza? Izo bridal shower n’ibindi bitampaye agaciro byaturutse he? Ahubwo se aho byaziye ko mbona aribwo gatanya ziyongereye? Urugo n’ishuri umuntu yiga arugezemo kandi arinda asaza atararisoza ibaze kugirwa inama n’uwananiwe urwe!”
Imenagitero ati “Igitekerezo cyiza, gusa ibyo biganiro birasanzwe pe. Uzikoze mu kabari wumve, abahungu baba bari kwigishwa kuzaba abagabo buzuza inshingano z’urugo rwose. Ahubwo mwe nimufate neza ibyo mwigishwa.”
Mihigo Butera Alex we yavuze ko impamvu abakobwa bakorerwa ibirori nk’ibi ari uko bakabya cyane.
Rutayisire we yemeza ko bibaye nta kibazo cyaba kirimo, kuko byaba biri mu nyungu zo kubaka umuryango mwiza.
Ati “Ku muhungu bibaye ntacyo byakwangiza. Icyakosorwa hombi tukinjira mu buringanire n’ubwuzuzanye, ni ukwibukako uwarezwe neza, inama nziza aba atarazikuye mu kuvangura igitsinagabo n’igitsinagore. Bridal shower hagombye kubaho inama z’impande zombi za ba nyirasenge na ba se wabo n’abandi.”
Audace Hirwa we yavuze ko n’ubundi Bridal shower ntacyo iba imaze kuko umuntu atakwigishwa uko yitwara mu rugo mu masaha abiri.
Mu muco wo hambere umukobwa iyo yajyaga gushyingirwa habagaho umuhuro bakararira umukobwa, amajoro icyumweru kimwe cyangwa bibiri ugamije kumutinyura no guhimba indirimbo zizabyinwa ku munsi wo gushyingirwa. Abakoraga uyu muhuro babaga ari abo mu rungano rwe.
Naho, ku musore ho nta birori nk’ibi byabagaho. Ku mpande zombi habagaho guhabwa impanuro zo kurushinga ariko ku mukobwa ntabwo n’ubundi zanyuraga mu muhuro.
Ese mujya mukurikirana ngo mumenye Inama mwamuhaye niba azikurikiza cyangwa iyo igeze mumuryango niwo umwereka uko yagakwiye kuwubamo. https://t.co/t6YrDLQfgv
— Sebanani Samuel (@SebananiSamuel) January 14, 2021
My friend was inviting me to attend her bridal shower as her aunties and mother advise her on how to be a good wife before she gets married in case there’s ease in lockdown measures,but my worry is,can we also hve more male partners teaching their boys to be responsible husbands!
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 13, 2021
Being responsible knows no gender and it’s not taught but inherited and created by the circumstances through which one is brought up!By common sense and assumption, bridal showers contribute almost nothing in the most if not all cases to the subject matter!can we change the move!
— Rwiririza William (@RwiririzaWilli1) January 13, 2021
Twebwe rero tuba tubimazemo igihe kirekire cyaneeee. Tujya gufata icyemezo cyo kurushinga tugendeye ku nama z' abakuru hahandi baba baduhanura bati sha dore urakuze gira uve muri ibyo urimo ushake, wubake, ugire umuryango umaze kuba umugabo. Bati dore bigenda gutya.....
— NDAMYUMUGABE Jean Claude (@ndamyeclaude) January 14, 2021
Byari bikwiye kujyana pe. If not, baragosorera mu rucaca
— NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) January 13, 2021
RM nanjye mbyumva ntyo kuko rwubakwa na bombi na ho za mvugo ngo amafuti y’umugabo ni bwo buryo bwe wapiii
— Lydie Mutesi Mwambali (@mutesi_lydie) January 13, 2021
Muvandimwe. Izo mpungenge zirumvikana. Ariko kubera umuvuduko n’imiyaga y’iterambere n’aho isi igeze, ba Nyirasenge, ba Nyokorome, Aba papa...ntibakicarana n’inkumi n’insoresore ngo bazihanure/bazigishe ku bijyane n’urushako...
— Kwizera Lambert (@lambert_kwizera) January 13, 2021
Groom shower buriya ntikenewe yemwe?ibintu by’inyigisho z’uruhande rumwe mbona harimo ikibazo...bagabo b’inshuti zanjye buriya ntimwabitekerezaho ?inama z’ababanjeyo numva hari icyo zafasha ku muntu ugamije kubaka @erick_shaba @tiwamungu @dionenaggy @Anizeyimana @clnizeyimana https://t.co/xHE5Vexur1
— Lydie Mutesi Mwambali (@mutesi_lydie) January 13, 2021
It also happens to boys, they go seek additional advices from their fathers, uncles, married old friends but they don't organised event, ask for contribution and share it on social media like girls do. Unless you want it done like the way you do it
— Bornblessed (@bornblessed001) January 14, 2021
Miss Jolly, this practice of Bridal Shower done in 1-2 days where the bride/groom are supposed to be taught within 48hrs to become good wife/husband, in my humble opinion, other than being a cultural/traditional show off, it impacts nothing on the behaviours of neither of the two pic.twitter.com/4dH1I9CwMA
— eLHAMiiD (@eLHAMiiD) January 13, 2021
Mu ncamake biriya biganiro babikora batabikora rwose nta musaruro wabyo ni ukubaha gusa umuco ariko nta cyiza kibivamo kuko umuntu ntahinduka mu ijoro rimwe gusa.
— eLHAMiiD (@eLHAMiiD) January 13, 2021
A right woman knows how to make his man responsible... I learned this in chess.
— Blue🇷🇼 (@Bruce_tyshe) January 14, 2021
Sintekereza ko umuntu ugiye kurushinga akaba ataramenya uko yakwitwara murwe inama mumuha mu masaha abiri arizo zatuma rurama. Bridal shower mbona Ari uburyo bwo gutwerera indirectement. #OwnOpinion
— Audace HIRWA (@audacehirw) January 13, 2021
Ubundi x mutesi jolly nabandi nkawe mugira inama ute umuntu kuba umugore mwiza mutarigeze gushingirwa.
— umwana w’imasisi 🇨🇩🇷🇼 (@masisiskwetu) January 14, 2021
Kumuhungu bibaye ntacyo byakwangiza.Icyakosorwa hombi tukinjira muburinganire n'ubwuzuzanye, ni ukwibukako uwarezwe neza, inama nziza aba atarazikuye mukuvangura igitsinagabo n'igitsinagore.Bridal shower hagombye kubaho inama z'impande zombi za ba nyirasenge na ba se wabo,etc.
— Rutayisire Boniface (@RutayisireBoni1) January 14, 2021
We men don't exaggerate things like how females do! Most of your things ends up into a party! Before I got married, I only sat with ma Uncle for a drink & he shared marriage tips, family mgt & that was all. Not need of showing off bride showers like how u do!
— Mihigo Butera Alex (@MihigoAlex) January 13, 2021
Until you get married you will know how responsible a husband is!!!! And btw it’s by default In African traditional women are supposed to be advised/given tips on how to take a good care of their husbands to be! Although beshi ab’iki gihe ninkukoza imyenda ukanika mwitaka
— Aidan TKay (@AidanTkay) January 14, 2021
Gud idea, gusa ibyo biganiro birasanzwe pe. Uzikoze mu kabari wumve, boys are being well trained to be responsible Hubs rwose. Ahubwo nifute neza ibyo mwigishwa.
— IMENAGITERO (@iimenagitero) January 13, 2021
Nubwo wabwiye abanyamahanga ariko rekamfe kuvuga kuko iyo ushakako ubutumwa bwihuta uvuga mubyo twese twumva gusa muminsi yanone gutekereza kugikorwa ugiye gukora cg kuwo mugiye kurushingana bisigaye bigoye arinabwo usanga Ingo zanone zitakiramba gatanya zikaba akayabo n'ibindi
— Niyonzima Patrick Rusizi (@NiyonzimaPatr20) January 13, 2021
Ariko mwagiye mureka,bamama nabadata ntibasazanye neza?izo bridal shower nibindi bitampaye agaciro byaturutsehe?ahubwoc aho byaziye kombona aribwo divorce ziyongereye?urugo nishuli umuntu yiga arugezemo kdi arinda asaza ataragraduating,ibaze kugirwa inama nuwananiwe urwe,
— vicento (@IyakaremyeVice2) January 13, 2021
Ahubwo se ubona bridal shower yarafashije iki umuryango nyarwanda! Sinzi ibivugirwamo ariko gake nabajije, numvise hibandwa ku ngingo yo mu buriri. Nemera ko ari ingingo ikomeye ariko #uburindagire [Sr Immaculée] ntibuzatuma ingo ziramba. Banza wite kuri icyo uzaba ugobotse u Rda
— Jean Marie SIBO (@sibojmv) January 13, 2021
Ubundi uburere buruta ubuvuke, ntago umunsi wahindura muntu ndakurahiye !
— SHAKESPEARE Fidele (@shakefidele) January 13, 2021
Ntabwo ndamenya neza niba kuba ingo ziri gusenyuka ariko hari uruhande rutize neza.Ariko utigiye mu muryango; ku ishuri,kwa Padiri,Pasiteri na Shehe ndetse n'umurenge.Ikibazo cyashakirwa ahandi hatari muri bridal shower hari anonymous curricula.
— Habimana Jean Pierre (@habijepi42) January 13, 2021

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!