Bireze cyane mu mijyi, mu mashuri n’ahandi hakunze kuba urubyiruko by’igihe kirekire. Bamwe bavuga ko ari byiza kuko bituma abakundana barushaho kumenyana, abandi bakavuga ko ari ingeso mbi kuko bituma bishora mu bikorwa batemerewe bigenewe abashakanye n’ibindi.
Mu kiganiro Scoop on Scoop cya IGIHE, bamwe bemeza ko ntacyo bitwaye kuko bituma abagiye kubana babanza kumenyana kurushaho, ku buryo igihe bafashe umwanzuro wo kubana burundu baba bazi ko bizashoboka.
Muramira Rachel, umwe mu batumirwa yagize ati “Iyo ubanye n’umukunzi wawe mbere yo gufata umwanzuro wo gushyingiranwa biguha amahirwe yo kumenya imico ye, ukamenya uburyo akoreshamo amafaranga, ukamenya uburyo abayeho muri rusange, ibyo rero bibafasha mu kubaka umubano wanyu w’igihe kirekire.”
Kamabare Kasper we yemeza ko nta mpamvu ihari yo gutuma abantu babana mu nzu imwe mbere y’uko bafata umwanzuro wo gushyingiranwa, kuko bishobora gukurura ibishuko birimo n’ibyo batari biteze.
Ati “Njyewe ntabwo numva impamvu yo kubana n’umuntu mukundana kandi mutari mwafata umwanzuro wo gushinga urugo, kuko guteretana birangirira mu kubana nk’umugabo n’umugore, ubwo rero muramutse mufashe umwanzuro wo kuba mu nzu imwe mwaba mwamaze kuba umugore n’umugabo.”
Kurikira ikiganiro cyose
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!