Uyu ni umugoraba uba buri kwezi aho inzobere mu mibanire ziganira ku ngingo zitandukanye, zifasha abantu barushaho kubaka imiryango myiza kandi itekanye.
Kigali Family Night igiye kuba ku nshuro ya gatatu, aho ingingo izaganirwaho yiswe ‘The 2024 Man: Redefining Men for strong families’ aho bazaganira ku mugabo mwiza ujyanye n’iki gihe.
Mu kiganiro na IGIHE Hategekimana Hubert Sugira, yavuze ko uku kwezi bagiye bazarebera hamwe ibikwiye kuranga umugabo mwiza ndetse n’uko byagerwaho.
Ati “Ubundi umuryango utangirira ku mugabo n’umugore bakabyara abana, urumva rero ntabwo twavuga umuryango tudatangiriye ku bawugize. Uku kwezi tuzatangirira ku mugabo mwiza wakubaka urugo bihuza n’igihe tugezemo mu 2024, mu kwezi gutaha tuzaganira ku mugore tugenda tureba ingingo ifite aho ihuriye n’umuryango.”
Yakomeje ati “Tuzareba cyane cyane uburyo umugabo ameze kuko mbere ya byose ni umuntu. Tumurebe ngo aremye ate?, ameze ate?. Tuzanareba ngo: Ese uwo mugabo abaho? Niba atabaho se birasaba iki kugira ngo abeho?”
Hubert Sugira yasabye abantu batandukane kuzitabira uyu mugoroba kuko utangirwamo impamba ihagije yabafasha kubaka imiryano myiza.
Ati “ Ikintu cyose cyubakwa kubera ubumenyi abantu bagifiteho,no kubaka umuryango mwiza biterwa n’ubumenyi. Kigali Family Night rero ni ahantu baza kungukira ubumenyi mu buryo bwo kubaka umuryango mwiza si ibyo gusa kuko ni no kwishimana no gusohokana. Iki kiganiro rero si ikintu cy’abashakanye gusa.”
Kigali Family Night izaba tariki 1 Werurwe 2024 kuri Park Inn by Radisson Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Abashaka kwitabira biyandikisha ku rubuga www.kigalifamily.com

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!