00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byahishuwe ko gatanya ya Bill Gates n’umugore we yatangiye gututumba mu 2019

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umugore w’umuherwe Bill Gates, Melinda French Gates, yatangiye kugira impungenge ku mugabo we nyuma y’aho amenyeye iby’imikoranire ye na Jeffrey Epstein wari warahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, maze bituma atangira kuganira n’abanyamategeko be ngo bamufashe muri gatanya hagati ye na Bill Gates banaherutse gutangaza.

Ibi byatangajwe na bamwe mu bafite aho bahuriye n’iki kibazo ndetse n’uwahoze ari umukozi w’umuryango w’ubugiraneza wa Bill & Melinda Gates Foundation ubwo baganiraga na The Wall Street Journal.

Bamwe mu bantu barenga 12 barebwa n’iki kibazo batangaje ko uyu muherwe washinze Microsoft yagiye ahura na Epstein inshuro zitandukanye uhereye mu 2011 nyuma y’aho uyu yari yaramaze guhamwa n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ubwo Melinda na Bill bahuraga na Epstein mu 2013, uyu mugore yabwiye umugabo we ko atishimiye Epstein wari waramaze kwanduza isura ye yishora mu byaha byo gusambanya abagore n’abakobwa n’ibindi bishingiye ku gitsina ariko Bill Gates akabyima amatwi yaba we cyangwa abandi mu bakozi b’umuryango wabo bagakomeza kugirana ubufatanye na Jeffrey Epstein.

Bill Gates na Epstein nibura bahuriye mu nzu y’uyu mugabo iri i Manhattan inshuro zigera kuri eshatu ndetse Bill Gates hari n’ijoro yaharaye nk’uko byatangajwe na ‘Times’ mu 2019.

WSJ ivuga ko mu mpapuro yabonye, kuva inkuru ya Bill Gates na Jeffrey Epstein yatangazwa, Melinda yatangiye kujya ahamagara abajyanama be inshuro zitandukanye kuri telefoni.

Ikirego batanze mu rukiko rw’i Seattle cyo gusaba gusesa iby’ishyingiranwa ryabo, cyiswe “irretrievable broken” hagamijwe kumvikanisha ko iby’umubano wabo byangiritse mu buryo budashobora kuvugutirwa umuti ngo basubirane uretse gutandukana gusa.

Jeffrey Epstein wazanye agatotsi mu mubano wa Melinda Gates na Bill Gates, yaguye muri gereza y’i New York ku wa 10 Kanama 2019, aho yari arindiririye gukatirwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusambanya abana, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’ubucuruzi bw’abantu ngo bakoreshwe imibonano mpuzabitsina. Urupfu rwe rwatewe no kwiyahura nk’uko isuzuma ryo kwa muganga ryabigaragaje.

Bivugwa ko umubano wa Bill Gates n'umugore we wajemo agatotsi kubera Jeffrey Epstein

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .