Nyuma y’igihe gisaga ukwezi imirimo itangiye, abadipolomate b’u Rwanda baracyarimo kwisunganya ngo batangire ubutumwa, butegerejweho byinshi kuko Maroc ari igihugu kimaze gutera intambwe ikomeye, ku buryo hari byinshi u Rwanda rwayigiraho.
Iki gihugu kiyobowe n’umwami Mohammed VI cyabonye ubwigenge mu 1955, ariko ubu kimaze kwiyubaka mu nzego zinyuranye, ku buryo cyihagazeho haba mu bukungu, umutekano n’imibereho y’abatuye kuri kilometero kare 446.550 zikigize.
Ni igihugu gitandukanye n’ibindi by’Abarabu bikunda kuvugwamo umutekano muke, kuko uwaho urinzwe byihariye, iyo utembera mu mihanda haba ku manywa cyangwa nijoro ubona abashinzwe umutekano, n’aho batagaragara uramutse utatse gato ntiwamenya aho baturutse.
Ni igihugu kandi gitanga ubwisanzure mu myemerere, kuko nubwo umubare munini ari abayisilamu, n’abakirisitu barahaba ndetse bafite insengero zikomeye, imyidagaduro ikaba yose haba mu tubari, ibibuga by’umupira n’ibitaramo.
Iyo witegereza imijyi nka Casablanca na Rabat, abaturage baba mu nzu zigerekeranye zizwi nka apartments, ibintu u Rwanda rukigerageza. Imijyi yose ikomeye yose kugeza kuri Fès, Tanger, Meknès, Marrakech na Agadir, ihujwe n’inzira ya gari ya moshi yoroshya ingendo, abaturage 99% bagerwaho n’amashanyarazi, n’ibindi iki gihugu cyateyemo imbere.
Mu kiganiro na Ambasaderi Habimana Saleh, yagarutse kuri byinshi ibihugu byombi bishobora gufatanyamo haba mu bijyanye n’uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, iterambere n’ibindi.

Ni ikiganiro cyabaye mu kwezi gushize, ubwo umunyamakuru wa IGIHE yari i Rabat, ahaberaga inama ya munani yahurije hamwe abanyeshuri n’urubyiruko baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
IGIHE : Umubano w’u Rwanda na Maroc uhagaze gute?
Amb. Habimana: Tumaze iminsi ikabakaba 45 muri iki gihugu, mugenzi wanjye unyungirije we yahageze mbere yanjye iminsi irindwi gusa, ni igihe gito tumaze hano ariko muri rusange umubano w’u Rwanda ndetse na Maroc umaze igihe kirekire cyane cyane uhera ku ngendo Umwami wa Maroc yagiriye mu Rwanda ndetse n’ingendo umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye hano muri Maroc.
Ni umubano ufite byinshi ugaragaza ko uzageraho, ni umubano ushingiye kuri za ambasade, ambasade ya Maroc mu Rwanda ndetse na Ambasade y’u Rwanda muri Maroc.
Ni umubano umaze kugaragaza umusaruro kuko harimo uruganda ruzakora imiti n’uruganda ruzakora ifumbire ndetse byatangiye gukora, ariko ni umubano ufite byinshi ushingiyeho cyane cyane ko ibi bihugu bibiri byamaze gusinya amasezerano asaga 30.
IGIHE :: Ubufatanye mu bijyanye n’uburezi buhagaze bute?
Amb. Habimana: Igishimishije ni uko abana baza kwiga ahangaha baza kwiga ibyo u Rwanda rukeneye. Ikoranabuhanga, ubuvuzi n’ibindi byose dukeneye mu rwego rw’ubumenyi kandi ruteye imbere.
Ikindi cya kabiri uburezi bwabo bufite ireme, ni uburezi bufitanye isano n’ibihugu by’i Burayi, kwiga hano ndetse n’i Burayi ntaho bitandukaniye, hari abanyeshuri baza mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Maroc, ariko hari n’abandi bana baza bahawe buruse na ambasade n’abandi baza baje gutangira kaminuza muri iki gihugu.
Icyo nashakaga gusaba ababyeyi b’aba bana ni uko baba bakwiye kwigomwa bakabafasha mu buzima bwa buri munsi, kuko u Rwanda ntabwo ruha abo bana ubufasha, ku buryo abo bana usanga akenshi iyo bageze ahangaha bashobora guhura n’ingorane kuko na none buruse kino gihugu kigena ntiyafasha abo bana kubaho neza.
Aha ngaha hari ikibazo, turacyagikoraho nka ambasade ndetse dufatikanya n’ababyeyi, turifuza ko namwe nk’abanyamakuru kubimenyesha ababyeyi, umuntu uzajya wohereza umwana aje gutangira kaminuza muri iki gihugu ajye anizera ko agomba kumufasha, cyane ko u Rwanda muri politike nziza rwiyemeje ko abatangira kaminuza batangirira mu Rwanda ahubwo abaje kuminuza [mu bindi byiciro] akaba ari bo baza inaha.
Ni ukuvuga ko abiga icyiciro cya gatatu (Master’s) n’abakorera impamyabumenyi zihanitse (PhD) aribo [gusa] bahabwa ubufasha na leta y’u Rwanda.
IGIHE: Uyu munsi muri Maroc hari abanyeshuri bangana bate?
Amb. Habimana: Batubwira ko tumaze kugira abanyeshuri 110.
IGIHE: Ibikorwa byo gutangira Ambasade bigeze hehe?
Amb. Habimana: Gutangira ambasade mu by’ukuri biravuna, ariko ngira amahirwe igihugu cyanyohereje kuza gutangira [ambasade] ahangaha njye na bagenzi banjye, nk’uko twoherejwe na none mu Misiri bikagenda neza, ibyo byampaye intangiriro nziza.
Twamaze kubona aho gukorera, twamaze kubona aho gutura, turacyarimo kwegeranya ibikorwa n’ubu urabona ko turi kuganirira muri hoteli, ntabwo turabasha neza neza kwicara mu biro. Ariko biragenda neza mu by’ukuri kandi ikindi ni uko igihugu gisa nk’aho giteye nk’u Rwanda muri bimwe.
Inzego zirakora, abayobozi urababona, uwo ushatse kuvugana nawe uramusaba kandi mukabonana, icyizere kirahari. Nyine gutangira biragora ariko nyine ndashimira Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda inkunga iha za ambasade zacu ziba zigiye gutangira bushyashya.
IGIHE : Ni iki mubona u Rwanda ruzungukira kuri Maroc?
Amb. Habimana: Hari byinshi [maze kubona] muri iyi minsi maze ahangaha. Imvura yose iguye kuri buno butaka barayitega hanyuma bagakora ingomero, izo ngomero zigatanga amazi yo kunywa, agakora amashanyarazi, akanahinga. Ibyo bintu ndifuza kubikora nkabishyiramo imbaraga, ndifuza ko ambasade yacu mu byo izageraho, cyaba ari kimwe mu bintu byiza.
Hano umupira w’amaguru wateye imbere cyane, hari abantu ba hano bakina mu mahanga, bakina i Burayi, numva ambasade yacu izadufasha kubanisha umupira w’amaboko ndetse n’umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Ikindi hano ikoranabuhanga rigeze kure, hari ibyo nabonye ngo igiti cya Maroc, ni igiti ariko kigizwe n’ibyuma gifata imirasire y’izuba kigatanga Wi-Fi, kigatanga uburyo abantu bongera umuriro muri telefoni zabo, cyegeranya amakuru y’aho abantu batuye, cyegeranya imyitwarire y’abantu bari ahongaho banagikoresha.
Icyo giti rwose ndifuza ko ambasade yacu yazakora uko ishoboye kose ikakigeza mu Rwanda. Ariko na none aho bikomoka ni Casablanca, Meya w’Umujyi wa Kigali yize Casablanca, urumva ko kubanisha umujyi wa Kigali na Casablanca birashoboka. Ikindi iyo urebye Maroc ntabwo bahagarara mu bucuruzi, higeze kubaho gukangurira abantu gukora amasaha menshi, akenshi twasabwe n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame gukora nijoro, amasaha ashoboka.
Iyo ugeze Casablanca ntabwo abantu bajya baryama, numva nifuza ko Ambasade yacu idufashije twazakora umubano hagati y’Umujyi wa Kigali ndetse na Casablanca, biramutse byemewe n’inzego zose cyane cyane ububanyi bwacu n’amahanga, bigahabwa umugisha n’abakuru b’ibihugu, ndibaza ko twazigiranaho byinshi cyane cyane harimo n’Umuganda.
IGIHE : Ni nk’ibiki Abanyarwanda bazasangiza Maroc?
Amb. Habimana: Icyo dusanga gikomeye cyane cyane mu bihugu by’Abarabu badafite mu by’ukuri, uretse ko hano nta ngorane hano babifitemo nyinshi ugereranyije n’ibyahaye hirya no hino mu bihugu by’Abarabu, ni ukubana nyuma y’amage, kubana nyuma y’imidugararo.
Ibihugu by’Abarabu ntabwo bikunze kubibasha. Icyo twagihawemo impano, bigira iyo bikomoka, ni uko twagize ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame.
Tuzabasangiza ku bumwe n’ubwiyunge, tubereke ko nyuma y’agahinda n’amakuba abantu bashobora kuba umwe kandi iyo bishobotse bakora ibitangaza. Icyo tuzagishyiramo imbaraga nyinshi.
Ikindi tuzashyiramo imbaraga nyinshi, wabonye ko hano hari isuku ariko ntabwo umenya uyikora, turashaka kwerekana uruhare rw’umuturage mu gusukura aho atuye. Rimwe ushobora gusanga uduce tumwe na tumwe dusukuye, utundi tudasukuye, tugomba kubasangiza kuko iyo isuku yabaye umuco ndetse n’umwenegihugu aho atuye harasukurwa ndetse bikaza kuba muri rusange, umwenegihugu wese abigizemo uruhare.
Turashaka kwerekana uruhare rw’umugore ndetse n’umwana w’umukobwa, ngirango bimaze kuba ihame no ku isi ko u Rwanda rwateye imbere mu guteza imbere umutegarugori, ni ubushake bwa leta ariko n’abaturage bakabigiramo uruhare, turashaka kubasangiza kuri ayo amahirwe dufite mu Rwanda bo badafite.
IGIHE: Uyu munsi hari ibikorwa by’Abanyarwanda biri muri Maroc?
Amb. Habimana: Mu by’ukuri nta banyarwanda benshi baba hano, keretse ababa bararangije kwiga ino, ariko bakarangiza kwiga baraminuje mu rwego rwo hejuru bakaba bari gukora ahangaha, nabo ntabwo barenze batanu.
Naho ubundi nta miryango iba hano ubu, igiye kuhaba ni imiryango y’abadiplomate, gusa igishimishije ni uko umubare w’abanyeshuri wiyongera cyane mu minsi mike umubare wabo uraba ukabakaba 200 muri iki gihugu.
IGIHE : Abiga hano bahakura musaruro ki?
Amb. Habimana : Hari umwana w’umukobwa ukora mu bitaro bya gisirikare ubaga ubwonko, yize inaha. Igishimishije ni uko iyo ari kubisobanura, avuga ibyo yize, bitanga ireme ry’ubumenyi hano.
IGIHE: Ni ibiki mumaze kubona hano bisa n’ibyo mwasize mu Rwanda?
Amb. Habimana: Hari isuku, imihanda ifite isuku cyane, urumva ko bimeze nk’iby’iwacu. Ikindi abantu baritonze, urabona bafite ituze muri bo, ikindi mubona abantu bumvira ukabona ko bisa nk’iby’iwacu.
Ikindi ni uko hari inzego, zirakora kandi neza neza nk’iby’iwacu, ikintu cya mbere ni uko buri kintu gikorera mu nzego zacyo, icyo tubarusha ni uko inzego zacu ziravuduka cyane, ni byabindi twita ngo umurabyo uratinda.
Hano hari byinshi bisa ni by’iwacu mu by’ukuri, ikindi kindi iyo urebye abaturage b’ahangaha barakundana, bameze nk’abanyarwanda, burya hari ikintu cyateye imbere cyane iwacu nyuma ya Jenoside, urukundo rwarazamutse, buri wese yumva ko agomba kurengera mugenzi we, usanga umwe arengera mugenzi we no mu muco wo muri Maroc narabyumvise kuko ngo iyo bari iyo hanze nabo barakundana, usanga ari byiza bimeze nk’ibyiwacu nabyo.
IGIHE: Ni izihe mbogamizi mugifite mu gutangiza ambasade?
Amb. Habimana: Hari ikibazo abanyarwanda tuzakomeza kugira hirya no hino aho tuzakorera, iyo umenyereye mu Rwanda ko umurabyo utinda, wibaza ko ku Isi hose ari ko bimeze.
Siko bimeze, urebye imbogamizi cyangwa mu minsi 45 maze ahangaha, inzego zirakora nk’uko nabikubwiye, ariko nyine bifata umwanya, nicyo kibazo, ibindi byose ni bizima.
IGIHE: Mutekereza ko ibintu byose bizaba byagiye ku murongo ryari ngo ambasade itangire?
Amb. Habimana: Ku itariki 5 cyangwa 10 turatekereza ko bizaba byatunganye, ndatekereza ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’ubuhanyi n’amahanga, Olivier [Nduhungirehe], azagera hano ku itariki 15, tuzaba twiteguye, ndatekereza tuzahita dufungura ku mugaragaro Ambasade yacu. Muri make uko navuga ni uko mu minsi 15 ya mbere y’ukwezi gutaha turatekereza kuzaba twiteguye, tumeze neza.
IGIHE: Ni ayahe mahirwe aba hano Abanyarwanda bashobora kubyaza umusaruro?
Amb. Habimana: Hari amahirwe menshi, ni igihugu cy’abarabu, rero kucyigiramo Icyarabu cyane ko Abanyarwanda bamaze kwagura amarembo mu bihugu by’Abarabu, dufungurayo za ambasade nabo baza gufungura za ambasade iwacu.
Ni ukuvuga ko umwana wize neza wize n’Icyarabu azaba umukozi mwiza muri za ambasade z’u Rwanda, hanze yaho, ndetse muri za ambasade z’Abarabu iwacu mu Rwanda, hakazamo ubufatanye bw’ishoramari ry’abarabu.




















































TANGA IGITEKEREZO