00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibereho igayitse na ‘mpemuke ndamuke’ mu banyarwanda bateye umugongo urwababyaye: Ubuhamya

Yanditswe na Habimana James
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 01:38
Yasuwe :

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa mu 1994 n’ingabo za RPA, abasize bakoze ayo mahano bahungiye mu bihugu by’abaturanyi birimo icyitwaga Zaire, ariko abari bafite ubushobozi bahisemo guhungira mu mahanga ya kure.

Ni aho hakomereje ibikorwa nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, abayigizemo uruhare bakaza umurego mu kuyihakana no kuyipfobya, nubwo abazi ibibi byayo nabo bongeye imbaraga hagamijwe ko itazasubira ukundi.

IGIHE yagiranye ikiganiro na Rutayisire Boniface wabaye umwe mu beruye bakagoreka amateka y’u Rwanda, aba umwe mu barusebya yemera kuvuga ko aruhunze ngo ahabwe ibyangombwa by’u Bubiligi. Yageze n’aho mu 2015 avugira ku kinyamakuru kimwe ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abahutu.

Mu 2016 nibwo Rutayisire yahinduye amayira. Yagize ati “Naricaye nsanga ibintu nari ndimo atari byo kuko nageze aho nibuka ko narwanyaga Leta ya Habyarimana irahirima, noneho nkongera nkibona nsa n’aho nasubiye mu kuyishyigikira itakiriho. Biri mu byatumye ndeka kurwanya FPR ngaruka mu Rwanda, nibwo navuze nti ‘reka nsubire muri gahunda ya Leta y’Ubumwe’.

Uyu mugabo yavukiye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, mu yahoze ari Komini Rukara. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rutayisire wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko yari umusore utaravugaga rumwe n’ababiba urwango aho ruva rukagera.

Ibyo ngo biri mu byatumye afatanya n’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi mu kubohora u Rwanda ariko we yatanze umusanzu nk’umusivili.

Yahungiye ubwayi mu kigunda

Uyu mugabo avuga ko ubwo mu 2000 yajyaga mu Bubiligi, kimwe n’abandi benshi bagendaga mu buryo budakurikije amategeko, bisaba kuvuga ko uri umwanzi w’igihugu uvuyemo, ko akeneye ubuhungiro.

Ni uko yinjiye mu basebya u Rwanda, igihugu atigeze agira icyo aburana ariko akigurana ibyangombwa byo kuba mu Bubiligi. Bene abo bantu usanga bashyira imbere indirimbo yo guhindura ubutegetsi mu Rwanda, nubwo icyo bisaba ngo bishoboke kirenze ubushobozi bwabo.

Ati “Ikintu bashyira imbere usanga ari ukuvuga ko bashaka guhindura ubuyobozi, mbese baba bavuga ko mu Rwanda hari ingoma y’igitugu ariko iyo ubabajije uti murashaka gushyiraho ubuyobozi bufite isura imeze ite, usanga babihunga kuko icyo bagamije ni ugushyiraho ubutegetsi bw’abahoze ku ngoma y’intagondwa.”

“Ikintu kibigaragaza ni uko nk’iyo bakoze inama rusange, iyo irangiye bakora inama zihariye zigakorwa n’abahoze ku ngoma ya Habyarimana Juvenal, kugeza uyu munsi akazu kahozeho ku ngoma ya Habyarimana n’ubundi usanga kagikomeje no mu mahanga kandi ni nako gategura byose.”

Abo ngo icyo bashyize imbere ni ukwanga umututsi aho ava akagera, “kuko bavuga ko yabakuye amata ku munwa”nk’uko Rutayisire abivuga. Ibyo ngo banabishyira mu mibanire yabo nubwo bari mu Burayi, kuko nk’abakomoka mu Nduga barimo Twagiramungu batarebana n’abakomoka mu Majyaruguru kwa Habyarimana.

Rutayisire ati “Usanga buri wese acunganwa n’undi, ubwabo bafitanye ibibazo kurenza na Leta y’u Rwanda bavuga ko barwanya, muri make hagize n’igihinduka ubwabo nibo babanza kumarana.”

Mpemuke ndamuke

Nk’umuntu wabanye nabo igihe kinini, Rutayisire avuga ko abarwanya Leta baba mu Bubiligi usanga babeshejweho no guteka imitwe ngo babone amaramuko, byose bakabikesha kugurisha isura mbi y’u Rwanda.

Ati “Nta bushobozi baba bafite, bagenda bapfundikanya gusa, ikibatunga ni uko bahorana icyizere ugasanga ni nabyo bibahejeje mu kirere. Gusa burya baba bafite abanyamuryango hirya no hino ku isi ku buryo baterateranya amafaranga yo kubatunga, ariko hari ibikorwa banakora na za leta zikabishoramo amafaranga, ikibazo ni uko ubwabo babiryaniramo bigahagarara burundu.”

Umunsi ku munsi ngo bahora baba bapfa amafaranga cyangwa ibyubahiro. Urugero ni inkubiri ikomeje mu ishyaka rya RNC, aho abayobozi baryo bashinjwa gushimuta Ben Rutabana, ndetse abayobozi muri Canada baheruka kwirukanwa ku makimbirane yatangiye bapfa amafaranga.

Arimo gishegesha ntavura

Uko abenshi muri aba bahunganye ingengabitekerezo ya Jenoside, bananiwe guhinduka ku buryo imyumvire bagenderaho ari iya kera, unaniwe kujyana nayo akavanwa mu nzira.

Rutayisire yakomeje ati “Ikibazo gihari ni cya kindi, usanga abenshi bagendera ku matwara y’ingoma ya Habyarimana. Urugero bahorana intambara y’ibirango by’amashyaka, abo kwa Habyarimana iyo bagiye mu mahuriro usanga baba bafite Umuhoro ku kirango cyabo, ababaye muri RPF nabo ugasanga ntibashaka ibi birango, aha niho havuka intambara y’ibirango n’amadarapo ubundi bagashwana.”

Uretse aba bakomeje kuryanira mu Bubiligi, abafashe intwaro ngo barwanye u Rwanda umwaka ushize wa 2019 wasize inkuru mbi mu miryango yabo.

Muri Mata 2019 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Ignace Murwanashyaka yaguye muri gereza mu Budage atarangije igifungo cy’imyaka 13 yakatiwe, maze urwamutwaye rutangira kototera abamukoreye mu ngata.

Bidateye kabiri, muri uko kwezi kwa Mata nibwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo, bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda kugira ngo baburane ku byaha bashinjwa.

Warangiye kandi Nsabimana Callixte wiyise Sankara wari umuvugizi w’umutwe wa FLN wishe abantu mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe afashwe, ubu arimo kuburana mu nkiko ndetse yemeye ibyaha byose aregwa uko ari 16.

Muri Nzeri 2019 kandi nibwo Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, zemeje ko zishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR. Mu mwaka ushize ni nabwo hafashwe abarwanyi 25 ba P5 bayoboye na Rtd Maj Mudathiru naho abandi baricwa, haza na Gen Musabyimana Juvenal uzwi nka Jean Michel Africa wayoboraga RUD Urunana, wishwe na FARDC mu Ugushyingo 2019.

Nubwo Rutayisire we atageze aho afata intwaro, avuga ko yitandukanyije n’abarwanya leta kuko yari amaze kubona ko ntacyo bazigezaho. Gusa abatarashimishije n’igitekerezo cye bari benshi.

Ati “Abantu bakomeje kundwanya kugeza n’uyu munsi. Muri Kanama 2019 ubwo nari mu Rwanda abantu bakomeje kunyandagaza ndetse bigera no mu muryango aho bawibasira ku buryo nabishyikirije inzego z’umutekano mu Rwanda.”

Avuga ko ari ngombwa ko umutekano w’abantu nk’aba urindwa, kuko uba ushobora guhungabanywa n’abarwanya leta badashyigikiye ko umuntu abavamo akemera kugendera mu murongo igihugu kirimo.

Inkuru wasoma: Nicuza kuba naravuze ko habayeho Jenoside yakorewe Abahutu- Rutayisire witandukanyije na Twagiramungu. http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nicuza-kuba-naravuze-ko-habayeho-jenoside-yakorewe-abahutu-rutayisire

Rutayisire ahamya ko abazamuye ibitekerezo byo kurwanya Leta y'u Rwanda bakomeje kubiryaniramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .