00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Damien Mouzoun, Umunya-Bénin wihaye intego yo guhindura urubyiruko rwa Afurika

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 28 October 2016 saa 09:21
Yasuwe :

Guhura na Damien Mouzoun n’ibintu bishimishije, biragutangaza kubona umusore ukiva mu bugimbi akikijwe n’ibitabo bifite ubutumwa bukomeye kandi na we ubwe afite intego yo guhindura urubyiruko mu buryo bwiza.

Damien Mouzoun ni Umunya-Bénin umaze kuzenguruka ibihugu 40 bya Afurika agahura n’abayobozi bakuru babyo, aho yagiye asiga urumuri ruturuka ku ishema aterwa no kuba umunyafurika. Abinyujije mu muryango AYINA THINK TANK ayoboye, ntahwema kubaka mu rubyiruko umuco wo kugira inshingano no kwiha intego mu buzima.

Damien kuri ubu ubarizwa i Kigali, afite ibiro i Accra muri Ghana na Port-Louis mu Birwa bya Maurice. Azi neza ko binyuze mu guha ubumenyi bukwiye urubyiruko rw’Abanyafurika, Afurika ikomeye, ifite inganda kandi yubashywe iri hafi.

Ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na we:

IGIHE: Damien Mouzoun, nibwo ucyuzuza imyaka 25 ariko ufite ubuhanga, ubwenge ndetse usa n’umaze kugera ku byo wifuza ugereranyije n’imyaka yawe. Ese ubikura he? Dusobanurire ibanga wakoresheje.

Damien Mouzoun: Mbere na mbere mfite inzozi zo kuzaba icyitegererezo kuri njye ubwanjye, ku muryango mbamo ndetse n’isi yose, kugira ngo mbigereho bisaba kubyuka kare, gukuraho inzitizi no guhindura ibyo mpura nabyo byose amahirwe yo kurushaho gutera intambwe ijya imbere.

Nagize amahirwe yo gukurira mu muryango wanjye wa cyami muri Bénin, wantoje indangagaciro zirimo ubushake, gukora cyane,umuhate, kugira inshingano n’ubunyangamugayo. Natangiye amashuri abanza mu 1996 nyarangiza mu 2001, ni na wo mwaka nahise niyandikisha mu mashuri yisumbuye. Nize imyaka itanu aho kuba irindwi bituma ngira impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mfite imyaka 15.

Ku rundi ruhande ariko icyiciro cya kabiri cy’ubwana bwanjye nakibayeho mu buzima bukomeye kandi bubabaje. Imyaka ibiri namaze mu buhungiro muri Ghana, yatumye ku myaka 18 gusa ibintu bihunduka ntangira gufata ejo hazaza mu biganza byanje no kurenga ingorane zose kugira ngo ngere ku nzozi zanjye zo kubaka no guha irindi zina inkomoko yanjye yo muri Afurika ngendana muri njye.

Nakoreye ibigo n’imiryango itandukanye hirya no hino ku Isi, nemera ntashidikanya ko uko kugaragara ku ruhando rw’Isi byatumye mbasha gushimangira imyitwarire, imiterere no kuzana impinduka ku isi kandi mu bwitonzi ntagereranywa.

Ariko kandi nemera ko urugendo rwanjye nyarwo ruzatangira mu gihe cya vuba kandi ko ruzatuma mu isi yose haza impinduka haboneka amahoro mu byiciro byose haba mu bantu n’ibibakikije.

IGIHE: Wagenze mu bihugu byinshi ndetse uhura n’abantu bakomeye muri Afurika n’ahandi ku Isi, ese n’iki babaga bagushakaho, ni iki bakungukiragaho?

Damien Mouzoun: Nibyo koko, ndasa n’uwazengurutse isi yose, nkorera abandi. Ntekereza ko kuri bamwe ngaragara nk’igitambo binyuze mu mpano yanjye yo kurwanirira uburezi, amahoro ariko by’umwihariko Afurika, abana n’urubyiruko ku isi.

Birasa nk’aho abantu bakomeye haba mu bucuruzi, iyobokamana no muri politiki bafite amatsiko yo kubona urugero rwiza ntanga bakifuza gukomeza kuvugana nanjye bameze nk’abantu bakomeza kuntera imbaraga no kunyobora mu buryo buzimije mu rugendo rwanjye rwa buri munsi.

Ntabwo ndi umuntu ugerageza gushakisha kugaragara neza nifashishije amasura y’abantu bazwi cyane, ahubwo ngerageza kwigira ku byiza bya bamwe n’abandi iyo ngize amahirwe ndetse nkabinyuza mu bitabo ku buzima bwabo no gusoma muri rusange. Ntabwo napfa kumenya icyo abantu basanzwe ndetse n’abakomeye bishimira kubana nanjye bunguka ariko icyo nzi neza ni uko ntabatenguha.

IGIHE: Ufite impamyabumenyi mu bumenyi, ugakora ibijyanye no guhindura imibereho y’abantu. Ese hari icyo bigufasha mu bikorwa byawe bya buri munsi?

Damien Mouzoun: Naritanze cyane mu myigire yanjye igaragaza ishoramari ry’agaciro kanini kimwe n’ubunararibonye bwanjye. Ntabwo nkeneye kubyumvisha abandi kugira ngo nanjye ubwanjye mbashe kwemera akamaro kabyo kubera ko mbibamo buri munsi.

Ibi bimfasha kwibaza ibibazo nyabyo ku buzima no kurushaho gushyira imbaraga zanjye ku by’ingenzi, ni ukuvuga ibifite akamaro ku rugendo rw’ubuzima bw’umuntu uri ku isi.

Rimwe na rimwe icyiciro abantu banshyiramo iyo duhuye kirantangaza ariko nanone bigaragaza ko tumaze kugera mu gihe cy’ubuhanga aho abantu batangira kugaragara no kumenyekana binyuze mu bwenge bwabo, imibanire, ndetse n’ubumenyi bafite. Buri gitabo nsoma kinyungura byinshi ndetse kikantegurira kuba umuhanga ari na byo bigaragaza gukomeza kw’amasomo yanjye.

IGIHE: Dusobanurire ibikorwa byawe byatumye umenyekana muri Afurika

Damien Mouzoun: Ngitangira, nashinze mu gihugu cyanjye no muri Ghana, Sosiyete icuruza ibintu bikenerwa mu buhinzi. Kubera ko nagize amahirwe yo gukorana n’abanyamahanga bitanga kandi b’inyangamugayo, nabashije gusa n’ubigiye ku ruhande ntangira guharanira uburezi kuri bose no kubohoka k’urubyiruko rwa Afurika mu bihugu bisaga 40 nakoreyemo ubwanjye.

Ubushobozi bwo gushyira ubumenyi n’umutungo wanjye mu gufasha Afurika nkiri muto nibwo butuma aho ngiye hose ku mugabane numva nsa n’uri mu rugo kandi kuri njye Afurika ikaba imaze kuba nk’umudugudu ushyize hamwe, ukize kandi wubashywe nahoze ndota.

IGIHE: N’iyihe ntwaro ukoresha ku rubyiruko rw’abanyarwanda? Ese n’iki uteganya kubakorera?

Damien Mouzoun: Nyemerera nkubwire kandi nta gukabya ko urubyiruko rw’abanyarwanda rufite impano, imbaraga ndetse n’indangagaciro nshima cyane kandi zifuzwa n’isi. Icyo dukeneye uyu munsi ni uguhuza Afurika y’u Burengerazuba n’iy’u Burasirazuba binyuze mu rubyiruko.

Ni ingenzi cyane kuko bizakora ibitangaza mu kugera ku ntsinzi kuri uyu mugabane. Icyo urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika y’u Burasirazuba rukeneye kwigira ku rwa Afurika y’u Burengerazuba, ni ukumenya guhakana n’umuco wo gukora ibirenze ibyo bumva ko bashoboye. Kuri twe “Oya” ni “Yego” iba iri aho hafi.

Icyo basabwa gusa ni ukwihangana no gukomera ku byo bakora. Mu Burengerazuba turavuga tuti” Igikomeye nzagikora ariko ikidashoboka kizantwara umwanya muto gusa.” Ari nacyo bishatse gusobanura mu by’ukuri.

Mfite intego yo gukorana n’abana, ingimbi, urubyiruko n’abakuze mu Rwanda no muri Afurika no gutuma barushaho kugira indoto binyuze mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu byo bagezeho haba ku giti cyabo no muri rusange binyuze mu mahoro, ubufatanye no kwihesha agaciro.

IGIHE : Ni iyihe mishinga uteganya mu minsi iri imbere?

Damien Mouzoun : Umushinga mfite ni uwo gukora ku buryo binyuze mu bikorwa byanjye, indangagaciro n’ubwitange, Afurika isanzwe ari isoko n’impumeko y’ubuhanga ku isi kugira ngo izahinduke iya mbere itanga ubumenyi dushobora kugurisha abandi ku isi ku kiguzi kitari gito.

Binyuze mu muryango Ayina Think Tank (www.ayinathinktank.rw), ndashaka kugaragaza ko intsinzi ifatwa nk’inzozi kuri Afurika ishoboka ku Isi.

Uyu muryango utanga ubujyanama, inyigisho mu by’imiyoborere, amahugurwa aganisha ku kunoza umurimo n’ibindi.

Damien Mouzoun avuga ko ashishikajwe no kubaka Afurika abinyujije mu guteza imbere urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .