00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashukishijwe kujyanwa i Burayi aterwa inda: Ubuhamya bwa Ankera wabeshywe n’Umunya-Turikiya

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Imitekerereze ya bamwe mu Banyafurika bumva ko umukiro wabo uri i Burayi, ku buryo bashobora gukora igishoboka cyose ngo bajyeyo, aribwo usanga hari abahasiga ubuzima cyangwa bukangirika bari gushaka uko bagerayo.

Hari abakobwa n’abagore babona abagabo bafite uruhu rwera bagatekereza ko nibabyarana bazaba basezeye ubukene bakajya kubaho badamaraye mu mahanga.

Ibi ni byo byabaye ku mukobwa w’imyaka 27 witwa Ankera Jeannine utuye mu Mujyi wa Kigali, yizera Umunya-Turikiya bahuriye mu kazi bigera aho amutera inda amwizeza kumujyana i Burayi.

Ankera n’uyu mugabo bahuriye mu kazi mu 2017, baza guhuza urugwiro, umugabo amubwira ko imirimo yamuzanye mu Rwanda nirangira bazahita bajyana iwabo bakajya kubakana urugo.

Ibi byatumye uyu mukobwa amwiyumvamo cyane bagirana umubano ukomeye kugeza n’ubwo yaje kumutera inda. Gusa ibyo yatekerezaga si ko byamugendekeye nyuma yo kumwizera ibibazo ni bwo byabaye byinshi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ankera yavuze ko amaze kumutera inda atamenye uko yasubiye iwabo.

Ati “Twarakundanaga bisanzwe akajya ansaba kuzajya iwabo, gusa yaje kugenda bitunguranye ansigira inda y’ukwezi kumwe arambwira ngo azagaruka nyuma y’umwaka, gusa kuva icyo gihe kugeza ubu hashize imyaka ine sindongera kumubona.”

Yakomeje avuga ko umwana amaze kugeza imyaka itatu ntacyo amufashije ahubwo ahora amubwira ibidashoka.

Ati “Namubwiye ko nabyaye arambwira ngo azaza mu Rwanda, mubwiye ku bijyanye n’ubufasha avuga ko azabanza kuza gupimisha ADN kugira ngo ampe ubufasha bwo kurera umwana, ni ibyo ahora ambwira. N’iyo mubwiye ko umwana arwaye cyangwa akeneye ubwishingizi arambwira ngo ninihangane azabikorera rimwe yaje, nta kindi narenzaho.”

Ubuzima ntibumworoheye

Ankera nyuma yo kubyara yahuye n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima byiganjemo iby’ubushobozi buke no kurera umwana wenyine adafite akazi gahamye.

Kuri ubu akora ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali kugira ngo abashe kugaburira umwana no kwishyura inzu, avuga ko yari afite inzozi z’ejo hazaza ariko zayoyotse areba.

Ati “Njya ku isoko nkareba utuntu turi kugura make akaba ari two ngura nkatuzunguza ngo ndebe ko twabaho. Iyo umuntu ageze mu byo kurera umwana ibitekerezo n’imishinga yari afite bisubira inyuma.”

“Iyo watangiye ibyo gushakisha bituma udatekereza ahazaza ukumva ko ubuzima ari ubwo nyine bwo mu rugo nta kindi.”

Usibye kutagira ubushobozi ababazwa cyane n’uburyo umwana we akorerwa ivangura rishingiye ku ruhu n’abantu batandukanye bamwita amazina anyuranye.

Yagize ati “Aratambuka bamwe ngo umuzungu, Umushinwa, Umuhinde, Umu-Turikiya, mbega amazina y’ibihugu by’abazungu bitandukanye ni yo bamwita ugasanga bamwe arabatinye bamushungereye.”

“Iyo umwana wanjye bamwise ayo mazina yose mba numva bimbangamiye ariko kuko nta kindi nakora ngatuza dore ko benshi baba bumva ko ndi n’umukire.”

Akurikije inkuru y’ubuzima bwe, Ankera yagiriye inama abagore n’abakobwa bumva ko kubyarana n’umuzungu uba usezeye ubukene ababwira ko uruhu ntaho ruhurira no kukwitaho.

Ati “Hari abajya bambwira ngo nzabarangire umuzungu nabo babyarane kuko batekereza ko nakize, gusa icyo nababwirwa ni uko umuntu wese ari nk’undi bameze kimwe.”

“Uko umwirabura yagufata neza ni na ko n’umuzungu yagufata neza cyangwa akagufata nabi, abantu bose ni kimwe ntibakumve ngo umuzungu afite amafaranga, yashatse kugukunda yagukunda yashatse kutadukunda na byo yabikora.”

Ankera usibye gushakisha ngo abone ko bwacya kabiri yize imashini idoda gusa aza kubihagarika kuko nta bushobozi bwo kwibonera imashini yari afite.

Nyuma y’imyaka isaga ibiri adakora ku mashini bitewe n’ubushobozi yaje kubona abagiraneza bibumbiye mu muryango AMERWA, ufasha abana babyawe n’abazungu bakabatererana umuha imashini ngo abashe gutera imbere.

Ankera yavuze ko ari ibyishimo kubona uyu muryango umutekerezaho ukamugenera imashini, ubu igiye kumufasha kwihutisha iterambere rye akabasha gutunga umwana.

Ati “Bampaye ubafasha bw’imashini barakoze cyane, ko nari maze imyaka ibiri ntakora ku mashini, kuba bayimpaye bigiye kugabanya ubukene nari mfite.”

Ku ruhande rwa Alain Numa washinze AMERWA biturutse ku buzima bubi yakuriyemo nyuma yo gutereranwa na se, yavuze ko usanga abagore batekereza ko abazungu bagiye kubakiza nyamara baba bibeshya ahubwo bagasigara mu buzima bubi.

Ati “Abagabo baza gukorera mu Rwanda bamaze kubigira umuco baza bumva ko mu Rwanda ari heza n’abagore baho ari beza bakaza babashuka bakabatera inda ubundi bakigendera. Bashiki bacu na bo babibemye ko usa gutya atariwe uzagutwara i Burayi n’Abanyaburayi basigaye baza kuba ino natwe mu Rwanda dufite ubuzima bwacu bwiza.”

Yasabye leta ko ikwiye gushyira imbaraga mu kugabanya ibi bintu ndetse bagashakisha abagabo basize babyaye abana bakabata kugira ngo abana bahabwe uburenganzira bwabo.

Ankera yavuze ko ubuzima bugiye guhinduka nyuma yo guhabwa imashini idoda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .