Yari apfiriye muri Cricket, urugendo rwa Kotak ukize ku Isi mu bashinze amabanki

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Ubwo agapira ka cricket kikubitaga ku mutwe wa Uday Kotak akaremba bikomeye hafi yo gupfa, inzozi ze zo kuzaba umukinnyi ukomeye wa Cricket zari zirangiriye aho, nyuma yo kubagwa ntiyari akibashije gusubira gukina ahubwo yahise yigira kwiga iby’ishoramari.

Icyo gihe Kotak wari ufite imyaka 20 yumva afite inzozi zo kuzavamo umukinnyi ukomeye wa cricket, zarangiriye aho yiyemeza gukomeza ishuri, yagiye gushaka Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi muri Jamnalal Bajaj Institute of Management Studies muri Mumbai.

Nyuma yaje no gukomeza yiga iby’Ishoramari, ubwo yari afite imyaka 26, mu 1985, ibyo byose nibyo byamuhindukiye inzira yo kugera ku byo atigeze arota ariko byifuzwa n’uwo ari we wese.

Kuri ubu uyu Muhinde wavukiye mu gace ka Gujarat, Uday Kotak, ni we mukire wa mbere ku Isi mu bafite amabanki, aho afite umutungo ubarirwa muri miliyari 16 $, nk’uko bigaragara ku rutonde rwa Bloomberg Billionaires Index.

Banki ye ya Kotak Mahindra Bank yazamutse mu gihe mu Buhinde hari ibibazo byo kubona inguzanyo mu mabanki, itangira kuguriza abantu bari bafite ibibazo cyane.

Muri uyu mwaka nubwo Isi yose yibasiwe n’icyorezo cya COVID-19, imigabane ya Kotak Mahindra Bank yazamutseho 17%.

Kotak yatangiye sosiyete y’ishoramari mu 1985, ahereye ku mafaranga miliyoni 3 z’ama-rupee (41 000 $) yari yagurijwe n’inshuti ndetse n’umuryango, ubundi yishyira hamwe na Mahindra mu mwaka wakurikiyeho bahuza imikoranire.

Umuyobozi wa Mahindra Group yagiranye imikoranire na Kodak mu 1986. Anand Mahindra, yavuze ko yemeye gufatanya na Kotak wari ukirangiza kwiga kuko yabonaga ko atanga icyizere kandi ngo nticyaraje amasinde.

Ati “Ku giti cyanjye, mbona ko kuba Uday yarabaye umukire wa mbere ku Isi mu bafite amabanki, byaratewe no kuba ari umwe mu bafite amabanki b’abahanga cyane Isi ifite. Ikindi ni uko azi neza ko igituma banki ikora neza kandi igahozaho atari uburyo ikoramo bwiza gusa, ahubwo ko ari n’ubuyobozi bwiza.”

“Ndabyibuka neza, data na marume bambajije impamvu mfite icyizere cyinshi muri uwo muhungu muto wari mushya ari nabwo akirangiza ishuri, narababwiye nti ndiyumvamo ko umunsi umwe twese tuzishimira ko izina ryacu ryifatanije n’irye, numvaga niyumvamo ko ashoboye cyane.”

Kotak ni we wabaye Umuyobozi Mukuru wa Kotak Mahindra Bank kuva yashingwa, mu gihe mu 2006 ari bwo yayisigaranye wenyine nyuma yo guhagarika imikoranire na Goldman Sachs Group Inc. bari bamaze imyaka irenga icumi bakorana.

Iyi banki yari asigaye ayoboye wenyine yazamuwe cyane nuko yabaye maso mu gutanga inguzanyo, ikirinda kuguriza abakora imirimo idatanga icyizere cyane, ahubwo yibanda ku gutanga inguzanyo z’ubuhinzi, yemera kujya yakira ingwate z’imodoka n’ibindi yabonaga ko bishobora gutanga icyizere.

Bitandukanye n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi biyoborwa n’imiryango mu Buhinde, Kotak yirinze kwinjiza umuryango we mu bashinzwe gutanga inguzanyo cyangwa mu myanya y’ubuyobozi yo hejuru, ibyo byamufashije kwigarurira icyizere cya benshi mu gihugu aho imiyoborere mibi no kudakorera mu mucyo byatumye banki nyinshi zisanga mu bihombo.

Umwe mu bazi neza Kotak, kuri ubu wigisha iby’Ubukungu muri Kaminuza ya Jain Institute of Management & Research iri i Mumbai, Ananth Narayan, yavuze ko iyi banki yakomejwe n’ubuyobozi bwiza bwa Kotak.

Ati “Byose ni ukubera Uday, yego hari abantu beza benshi bakorana nawe, ariko tuvugishije ukuri, bose bafashwa na Uday. Umuntu uzamusimbura azaba afite akazi katoroshye kuko Uday, niwe banki ubwe.”

Kuri ubu Banki ya Kotak iri ku rwego rushimishije, iherutse no kugura indi banki nto bari bahanganye ya IndusInd Bank Ltd., ibi byose byatumye Kotak Mahindra Bank, iba banki ya mbere mu zigenga ihagaze neza mu Buhinde, n’umutungo wayo ukaba warazamutse ku kigero 80%.

Uday Kotak, umukire wa mbere ku Isi mu bafite amabanki, yabigezeho nyuma y'ibizazane yahuye nabyo akina Cricket

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .