Ibi byagaragarijwe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, biteguwe n’umuryango ‘Lifeline’ ukora ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe. Ni ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko ijyanye no guharanira ubuzima bwiza bwo mu mutwe ku kazi.
Urubyiruko rwasobanuriwe ko hari ibibazo byinshi biterwa n’akazi birwugarije, kuko ruba rutaragira uburambe mu buryo bwiza bwo guhuza akazi n’imibereho isanzwe ikindi kandi rufite inyota nyinshi y’iterambere.
Aho usanga abakora nka ba rwiyemezamirimo, bakora amasaha y’ikirenga ngo imishinga yabo idasubira inyuma, bikaruteza ibibazo nka ‘stress’ ishobora gukurura izindi ndwara z’umubiri nko guturika kw’imitsi y’ubwonko n’ibindi.
Hari kandi urubyiruko rukorera mu myumvire y’abakoresha badafite amakuru ku buzima bwo mu mutwe rukabyemera, kubera kwanga kubura akazi rukemera rugakora rutitaye kuri izo ngaruka.
Hari kandi urubyiruko ruva ku kazi rugahitira ku mbuga nkoranyambaga ntirubone umwanya wo kuruhuka ngo rwitegure neza akazi k’umunsi ukurikiyeho n’ibindi.
Kwizera Rulinda wari uhagarariye Umuryango Lifeline, yavuze ko impamvu bateguye ibyo biganiro, ari uko abantu bamara igihe kinini cyane ku kazi, ku buryo mu gihe hari ibitari ku murongo neza bishobora guteza ibibazo byo mu mutwe.
Ati “Kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwacu tukimara ku kazi kandi mu gihe ibihabera bitagenda neza bishobora guteza ibibazo byo mu mutwe. Hari abantu benshi bahura n’imirimo inaniza ubwonko, umunaniro ukabije bitewe n’akazi, ugasanga bagize stress ibateza ibindi bibazo by’ubuzima.”
“Muri byo hashobora kuvamo nko guturika kw’imitsi y’ubwonko. Dushaka ko abakoresha bumva ko gufasha umukozi kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe bifasha mu kongera umusaruro kurusha gufasha umuntu ku giti cye.”
Rulinda yongeyeho ko uwo muryango watangiye gukorana n’inzego zitandukanye, hahugurwa abakoresha ku kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakozi, ndetse no kuganiriza urubyiruko ku buryo rwabasha guhuza izo mbogamizi zijyanye n’akazi n’ubuzima rubayemo.
Muhire Léon Pierre ushinzwe imenyekanishabikorwa mu kigo Mendora Health gitanga ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe ku bakozi n’abakoresha, yavuze ko kimwe mu bibazo byo mu mutwe byugarije urubyiruko harimo ‘stress’ zisunikira bamwe kwishora mu biyobyabwenge.
Uwase Flora wiga muri kaminuza wari witabiriye ibyo biganiro, yavuze ko yamenye ko agomba gushyira imbere ubuzima bwe binyuze mu kwimenya no kuruhuka, aho bibaye ngombwa agasobanurira umukoresha we uko yumva ibintu ku buryo bituma aza kubikora neza kuruta uko abifata nk’amabwiriza bikaza kumugora kubikora.
Muri ibyo biganiro, urubyiruko n’abandi muri rusange bagiriwe inama yo kutumva ko umuntu ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ari ‘umusazi’, ko ahubwo ari ikintu abantu bakwiye kwitaho muri rusange kuko nta buzima butagira ubuzima bwo mu mutwe.
Ikindi kandi ni ugushaka ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe hakiri kare, kuko iyo bigeze ku kigero cyo hejuru bitera izindi ndwara z’umubiri.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima, RBC, mu 2019, bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu bujuze aba afite ibibazo byo mu mutwe. Aba biganjemo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu rubyiruko bugaragaza ko ari umuntu umwe muri barindwi, naho mu bana akaba umwe mu bantu 10.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!