00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi: Urubyiruko 43,3% rukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda rufite agahinda gakabije

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 December 2024 saa 12:14
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’imitekerereze, bwerekanye ko urubyiruko 43,3% rukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, rwugarijwe n’agahinda gakabije n’izindi ndwara zijyanye n’imitekerereze.

Ubwo bushakashatsi bwatewe inkunga n’Umuryango Aegis Trust Rwanda, bugamije gusuzuma ingaruka urubyiruko rwo mu Rwanda rukoresha imbuga nkoranyambaga ruhura na zo.

Abahanga mu by’imitekerereze bakoze ubu bushakashatsi barimo Kwizera Rulinda ukorera Umuryango Lifeline Rwanda hamwe na Nshimiyimana Augustin wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwamaze amezi atanu (kuva muri Kanama 2023 kugeza muri Mutarama 2024) bwakorewe ku bantu 106 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 30 bo mu Karere ka Nyarugenge na Huye.

Bwerekanye ko uretse uru rubyiruko rwugarijwe n’agahinda gakabije, hari urundi 37,7% rufite indwara y’ubwoba.

Raporo y’ubu bushakashatsi igaragaza ko na none, urubyiruko 33,8% mu rwaganiriye n’inzobere mu by’imitekerereze, rufite ikibazo cy’umujagararo w’ubwonko (stress), naho 26,4% rwo rufite ikibazo cyo kwigunga.

Mu byagaragajwe nk’ibitera izi ndwara z’imitekerereze ku bakoresha imbuga nkoranyambaga harimo kutabasha kwakira ibitekerezo bibi byatanzwe nko ku mafoto y’abantu, bigatuma ubibwiwe yitakariza icyizere cyangwa akagira indi mitekerereze mibi.

Izindi ngaruka zagaragajwe ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyamabaga mu rubyiruko, harimo kugabanya ubushobozi bwo kwitekerereza no kugabanyuka k’uburere ababyeyi baha abana, kuko abenshi baba bazihugiyeho mu gihe bakaganiriye.

Abakoze ubwo bushakashatsi basabye inzego zifata ibyemezo, gutekereza uburyo zafasha urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga, bidahungabanyije imitekerereze yarwo.

Basaba kandi abaganga n’abahanga mu by’imitekerereze muri rusange, kongera imbaraga mu gufasha urubyiruko kuko ingaruka mu by’imitekerereze zidindiza iterambere, zanagera ku rwego rwo kwiyahura.

Ubu bushakashatsi bwatewe inkunga n'umuryango Aegis Trust, bwagaragaje ko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwugarijwe n'ibibazo birimo agahinda gakabije, ubwoba no kwigunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .