Umuryango w’Abibumbye uherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2023, byibuze umuntu umwe muri batanu batuye muri Afurika aba afite ikibazo cy’imirire mibi.
Kugira ngo bikemuke birasaba imbaraga zitari nke, ubumenyi buhagije bwo kubishyira mu bikorwa ndetse n’intego zihamye zashyizweho mu gihe runaka.
Gatera ni umwe mu Banyarwanda bamenye ko hari igikwiye gukorwa kugira ngo Afurika yihaze ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ahitamo kujya kuvoma ubumenyi muri kaminuza ya Anhui Agricultural University yo mu Bushinwa.
Aha yahakuye impamyabumenyi y’ikirenga abifashijwemo na buruse yahawe na Leta y’u Bushinwa mu gihe yari ahisemo kuminuza ibigendanye n’ubuhinzi bw’ibigori.
Mu gihe cy’ibiruhuko, Gatera afatanya na bagenzi be guhora akora ubushakashatsi ku ndwara zibasira igihigwa cy’ibigori ndetse no gukusanya amakuru yakwifashishwa mu kuzamura umusaruro w’iki gihingwa n’ibindi byose bishobora kwera muri Afurika.
Ku myaka 31 yifuza kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku bigori ku kigero cyo hejuru nubwo Isi iri kugenda igira ikibazo cy’ubushyuhe bukabije. Ibi ni bimwe mu byo yabiganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua.
Yagize ati “Iwacu mu Rwanda, ibigori ni kimwe mu bihingwa by’ingenzi ariko ikoranabuhanga mu buhinzi riracyari hasi. U Bushinwa ni igihugu cyamaze kurigeraho kandi cyifuza kurisangiza n’ibindi birikeneye.”
“Ndashaka kuzana iwacu ubumenyi nakuye mu Bushinwa ku buryo bwagira aho bugeza iterambere ry’ubuhinzi. Binyuze mu byo ndi kwiga no gukoraho ubushakashatsi. Afurika yakwihaza mu biribwa igateza imbere abaturage bayo.”
Gatera yongeyeho ko yifuza "kuba Yuan Longping wa Afurika. Mu Bushinwa biroroshye kubona umuceri, ibigori, ibirayi n’ibindi bihenze mu Rwanda.”
Ubumenyi Gatera afite ahanini abukura ku mugabo afata nk’icyitegererezo mu kuzamura ubuhinzi mu Bushinwa, Yuan Longping, wateje imbere uburyo bwo gutubura umusaruro by’umwihariko uw’umuceri mu myaka y’ahagana mu 1960.
Umwaka wa 2023, u Bushinwa bwashyizeho ahantu 24 muri Afurika hashobora gutangirwa ubumenyi ku kuzamura inzego z’ubuhinzi. Uburyo bw’ikoranabuhanga bugera kuri 300 bwashyizweho butuma hamwe umusaruro uva kuri 30% ugera kuri 60% mu bahinzi barenga miliyoni imwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!