Ubuzima bwiza nk’ubu uyu muhanzi yifurizaga abantu Ndagijimana Isabelle Princess usanzwe ari umukobwa wa Dusabe Vestine uzwi mu kiganiro ‘Ndwubake nte ?’ gica kuri City Radio n’umugabo we Buyoya George bo bamaze kurugeramo kandi bararyohewe.
Iyo muganira bakubwira urugendo rw’urukundo rwabo mu myaka 10 bamaranye, ubaye nta mukunzi ufite wahita wihutira kumushaka cyangwa uwo musanganywe mwari mwagiranye utubazo ukaba wagarura agatima impembero ugashakira umuti ikibazo mufitanye.
Uru Rukundo rutari ikiwani ruheruka guhamywa n’isezerano aba bombi baheruka guhana imbere y’abantu ndetse n’Imana, urugendo rwabo bakarukomeza babana nk’umugabo n’umugore.
Urukundo ruruta byose !
Buyoya na Ndagijimana bamenyanye bigana i Gitwe muri ES Murama biga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, batangira gukundana. Barakundanye biratinda bageze mu mwaka wa gatatu buri wese ajya kwiga ku kindi kigo.
Bavuga ko byari umutwaro uremereye kuri bo, biyemeza kurinda isezerano kugeza ku munota wa nyuma. Mu biruhuko bajyaga basurana bakavugana kenshi gashoboka kugira ngo buri wese yumve ko mugenzi we amuri hafi n’ubwo babaga batari kumwe.
Ndagijimana Isabelle Princess mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko ku ishuri yari umuntu urwara umutwe ariko umugabo we ntabimwangire ahubwo akamuba hafi.
Ati “Dukundana nari umuntu urwara umutwe cyane ariko yambaye hafi yirengagiza uko nari merewe ahubwo bikamutera imbaraga zo kumba hafi. Ubukwe duheruka gukora buvuze ikintu gikomeye kuri twe.”
Yavuze ko icyatumye urukundo rwabo rukomera ari uko byarenze kuba urukundo bakaba nk’abavandimwe ndetse n’inshuti magara zibwirana buri kimwe.
Ibanga ry’urukundo arikomora ku babyeyi!
Ndagijimana Isabelle Princess ahuje inkuru y’urukundo n’umubyeyi we Dusabe Vestine uzwi mu kiganiro ‘Ndwubake nte ?’ gica kuri City Radio.
Dusabe mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko inkuru y’urukundo rw’umukobwa n’umugabo we ijya guhura n’iye.
Ati “Inkuru ye ijya guhura n’iyanjye aho bitandukanira njye n’uko nakundanye ndangije amashuri yisumbuye. Icyo gihe ndangije umwaka wa gatandatu nibwo nanjye nakundanye nk’abandi. Nakundanye n’umugabo mu 1996 n’ubu niwe turi kumwe.”
“Igihe cyarageze njya kwiga i Burayi arantegereza nanjye ndamutegereza. N’urukundo rwacu rufite icyo rwaba rwaramwigishije kuko ni umwana wacu w’imfura kuko akenshi twabiganiraga nawe akambwira ko naramuka abonye umukunzi atazajarajara.”
Uyu mubyeyi avuga ko ikigaragaza ko umukobwa yanyuze umuryango yashatsemo mu myaka 10 amaze akundana n’umugabo we, ari uko yanakowe inka enye kikaba ikimenyetso gikomeye.
Ati “Ubukwe buvuze ikintu gikomeye kuri twe kuko agaciro ku mubyeyi ni ukubona umwana we ashyingiwe agakobwa cyane umubare w’inka abandi badasanzwe bakobwa. Nacyo ni ikimenyetso kivuga ko umwana yarezwe neza.”
Ndagijimana Isabelle Princess na Buyoya George bavuga ko urukundo rwabo nyuma yo kurumaramo imyaka 10, ubu kuri bo aribwo batangiye urugendo rushya mu Rukundo kandi bakaba bifuza kumarana imyaka yose basigaje ku isi y’abazima.
Ubukwe bwa Ndagijimana Princess Isabelle buheruka kubera kuri Romantic Garden mu mpera z’icyumweru gishize. Bwari bwitabiriwe n’abarimo Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo. Abageni basohowe na Mariya Yohana hanyuma umukwe mukuru yari Ngoboka Cyriaque.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!