00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhiri babarije ku ishuri ngo bahabwe amanota barabwicishijwe-Ubuhamya bwa Uwamariya

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 April 2025 saa 11:11
Yasuwe :

“Ubu ndi nyakamwe kuko abo mu muryango wa Mama bose barabishe, abo mu muryango wa Papa na bo babica nabi.” Ni amagambo ya Uwamariya Dorothée wavuze ko igihe yigaga mu mashuri abanza abarimu babasabye kubaza ubuhiri nk’imirimo y’amaboko baherwa amanota, nyuma bwifashishwa n’interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwamariya Dorothée wari umukobwa w’umwangavu mu 1994, asubiramo amateka ashaririye y’urupfu rw’abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko mu ishuri yigagamo yatotejwe bikomeye.

Uwamariya yavukiye mu yahoze ari Komini Ngarama akurira mu yahoze ari Komini Gituza kuko Se ari ho yakorera umwuga w’ubwarimu.

Mu buhamya yatanze muri Mata 2024, yavuze ko mu 1990 yigaga mu mashuri abanza, kandi mu ishuri bakundaga kuza bagahagurutsa Abahutu ukwabo n’Abatutsi ukwabo.

Mu byagaragariraga buri wese ni uko mu ishuri ry’abana barenga 50 wasangaga Abatutsi ari babiri gusa bigatuma abandi babaryanira inzara.

Yavuze ko mu masaha y’akaruhuko abandi bana wasangaga babashungereye bamwe bakabita inzoka n’andi mazina mabi.

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga tariki ya 1 Ukwakira 1990, yari akibana na Se, ariko ku wa 2 Ukwakira 1990 haje abasirikare baramutwara bamwita icyitso cy’Inkotanyi.

Undi mugore Se yari yarashatse w’Umuhutukazi ngo abo basirikare bamusabye kwigendera bituma Uwamariya atangira ubuzima bwo kuba nyakamwe akiri muto.

Buri munyeshuri yasabwe kujyana umutumba ku ishuri ngo bahambe Rwigema

Uwamariya yavuze ko mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora igihugu ubwo bamaraga gutwara Se, muri iyo minsi ngo babatangarije ko Gen Maj Gisa Fred Rwigema yapfuye bategeka abanyeshuri bose kujya ku ishuri bitwaje imitumba kugira ngo bamushyingure.

Ati “Abana twese badutegetse kuzana imitumba y’insina, ibigo byose by’amashuri buri mwana yari ategetswe kuzana insina, twarabikoze turazitwaza.”

“Njye aho nagendaga hose abandi bana bagendaga bantunga intoki ngo murebe icyana cy’Umututsi ufungiye kuri Komini ni icyitso cy’Inkotanyi.”

Ku wa 4 Ukwakira 1990 ngo muri iyo Komini bashatse umuntu barasira kuri Komini bagamije kwereka Abatutsi n’abandi baturage ko Inkotanyi n’ibyitso batangiye kubica.

Ubuhiri babajije ngo bahabwe amanota ni bwo bwakoreshejwe muri Jenoside

Uwamariya yavuze ko ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga bari mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri.

Ahenshi mu mirimo y’amaboko wasangaga bajya guhinga mu ikawa cyangwa kuzisasira bagahabwa amanota, ariko ngo icyo gihe bahise bategekwa kubaza ubuhiri ngo abe ari two babahera amanota.

Ati “Tugiye gukora ya mirimo y’amaboko iduhesha amanota, baravuze ngo tubaze amahiri n’imihini ngo ni byo bari buduhere amanota turabibaza. Imodoka ya Komini Gituza ni yo yazaga kubitwara.”

Uwamariya yavuze ko ya mahiri n’imihini bakoze ku ishuri ngo babahe amanota ari byo Interahamwe zitorezagaho ahari inkambi ya Nyabiheke hejuru ahitwa ku kabana, nyuma banitoreza kuri Komini Gituza batozwa n’abasirikare b’Abafaransa. Nyuma bahise babajyana i Gabiro kwiga imbunda.

Ku wa 7 Mata mu 1994 ubwo indege ya Habyarimana Juvénal yahanurwaga, ngo hari umusaza waje iwabo abibwira se ko ibintu byakomeye ndetse hari n’Abatutsi batangiye kwicwa. Ku ikubitiro abasirikare bari i Mugera ngo nibo batangiye kurasa Abatutsi mu rwego rwo gutinyura Interahamwe.

Uwamariya yavuze ko kuva uwo munsi Abatutsi bari baturanye batangiye kubatemagura mu buryo bubabaje, babica urubozo harimo n’abagore bacaga amabere mu buryo bubabaje.

Ati “Twabonye Interahamwe zambaye ibintu bimeze nk’amakoma bafite ya mahiri twebwe abanyeshuri twakoze, arimo imisumari bari kuyakoresha mu kwica.”

Mu bishwe nabi harimo umusore bari bahunganye kuva tariki ya 7 Mata, wishwe urubozo n’abasirikare bamukase igistina banamunogoramo amaso.

Abo basirikare bavugaga ko impamvu bamukase igitsina ari uko icy’Umututsi gishobora kuzuka kigatera inda hakavuka undi Mututsi.

Uwamariya yavuze ko hari Abatutsi benshi bagiye batemwa rimwe na rimwe bagatinda gupfa ahubwo bakicwa no kubura ubutabazi, amaraso akagera ubwo bashiramo.

Kugeza ku wa 10 Mata 1994, ngo Abatutsi bari batuye i Mugera bakomeje kwicwa kugeza ubwo bamwe bashatse uko bahungira i Kiziguro kuri kiliziya kuko bari babwiwe ko nibahagera bazarokoka.

Uwamariya yerekeje kuri Kiliziya ya Kiziguro tariki ya 10 Mata 1994 ku mugoroba, imvura yanaguye asanga Kiliziya yuzuye Abatutsi benshi birangira araye mu mbuga yayo.

Tariki ya 11 Mata 1994, mu gitondo ahagana Saa Yine ngo, Burugumesitri Gatete Jean Baptiste yahise ahagera aherekejwe n’Interahamwe batangira gutema abantu.

Bishe Abatutsi kuva muri icyo gitondo kugeza Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, batoranyamo abandi bake basigaye babatundisha imirambo bayijyana mu mwobo munini wari hirya gato ya kiliziya.

Yavuze ko we bamutemye ariko ntiyahita apfa aza guhungira mu rutoki rwari hirya gato ari na ho yaharokokeye.

Uwamariya yavuze ko mu minsi mike yakurikiyeho Ingabo zari iza RPA zahageze zirabahumuriza zitangira kuvura abari bafite ibikomere bikomeye abandi bajyanwa mu nkambi i Ngarama.

Yasigaye wenyine mu muryango wose

Uwamariya yavuze ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wenyine kuko umuryango wose wo kwa se na nyina bose bishwe.

Ubu Uwamariya afite abana bane kandi afite icyizere ko bavukiye mu gihugu cyiza gifite umutekano kandi bazabaho kuko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ashima Inkotanyi zamurokoye zikamuha ubuzima, agasaba buri wese kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kugira ngo bitazasubira ukundi mu Rwanda.

Uwamariya Dorothée yavuze ko ubuhiri abarimu babasabye kubaza ngo babahe amanota imodoka ya komine yahitaga ibutwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .