00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abagabo bakebuye bagenzi babo banga kwitabira umugoroba w’umuryango

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 September 2024 saa 02:35
Yasuwe :

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Karembo barasaba bagenzi babo kwitabira umugoroba w’umuryango, bakareka kuwusuzugura bitwaje ubusirimu.

Umugoroba w’umuryango ni ihuriro ry’abagize umudugudu, aho bahura rimwe mu kwezi. Washyizweho hagamijwe gufasha abawutuye kumenyana no kuganira bagahugurana ku bijyanye no kubaka umuryango mwiza no kwikemurira ibibazo birimo iby’amakimbirane aba ari hagati y’abashakanye.

Abatuye mu Murenge wa Karembo bo bahisemo kujya bawukora buri wa Gatanu, bifashisha ubuyobozi n’inshuti z’umuryango bagakemura bimwe mu bibazo biba byagaragaye mu miryango.

Ndayiramije François utuye mu Kagari ka Karaba, yavuze ko amaze amezi icyenda yitabira umugoroba w’umuryango kandi yasanze yari yaracitswe kuko bahigira byinshi byamufashije gukemura ibibazo bahura nabyo.

Ati “Nahigiye kwifata neza mu rugo, namenye uko nakurikirana urugo rwanjye mpereye ku bana nkamenya uko bitwara ku ishuri. Sinari nzi uko nahosha amakimbirane amwe mato aba mu rugo umunsi ku munsi ariko hano turaza bakatubwira ibintu bibera mu ngo zacu n’uko twabyitwaramo.”

“Hari abagabo rero bigira abasirimu bakumva batahaza, akenshi ni nabo usanga bafite ibibazo mu ngo zabo.”

Karamage Emille yavuze ko ibibazo by’abashakanye bikemurirwa mu mugoroba w’umuryango.

Ati “Njya mbona abagabo baba bafitanye ibibazo n’abagore babo baza hano bakabagira inama z’uko bakitwara. Ibyo rero ndabyumva nkabyigiraho. Ikindi hari ukuntu umugabo yikomeza akumva hari ibyo adakeneye kumenya mu rugo rwe, hano bakwereka uko wamenya amakuru y’urugo rwawe umunsi ku munsi.”

Musabyeyezu Alphonsine yagize ati “Hari abagabo bigira abasirimu bakumva bataza hano ngo tuganire, abo akenshi iyo dukurikiranye dusanga bafite ibibazo byinshi mu miryango yabo. Njye nasaba abantu kujya batinyuka bakavuga ibibi bibera mu ngo zabo kugira ngo bafashwe, kwihererana ikibazo cyangwa kwigira umusirimu mu bibazo ntabwo byubaka birasenya.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no kurengera umwana, Aline Umutoni, yavuze ko mu mugoroba w’umuryango ababyeyi bahigira uko bakuza ibiganiro hagati yabo n’uko bakongera ibiganiro hagati yabo n’abana babo hagamijwe kubaka umuryago mwiza.

Umutoni yongeyeho ko nka Minisiteri bari gutekereza ukuntu bimwe mu bice bigizwe n’imijyi byajya bikoramo umugoroba w’umuryango binyuze mu kwifashisha inyandiko, imbuga nkoranyambaga ndetse no kwifashisha andi mahuriro cyangwa se ibitangazamakuru.

Abaturage ba Karembo baba baje gukurikirana ibiganiro bitangirwa mu mugoroba w’umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .