Ndi urwibutso rw’amateka mabi- Ikiganiro n’umwana wabyawe n’umugore wafashwe ku ngufu muri Jenoside

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 17 Mata 2019 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Nta cyiza nko kubaho uzi ababyeyi bawe, aho ukomoka n’uburyo wavutse. Inkuru z’uko wavutse wifuzwa, ababyeyi bagatera impundu nta we zidashimisha.

Nyamara ayo mahirwe si bose bayagize. Tekereza kuvuka ukakirizwa umunabi n’abo usanze, ugasanga wabyawe n’Interahamwe nyuma yo gufata ku ngufu uwakubyaye, ukishishwa n’abavandimwe na ya nterahamwe ntumenye irengero ryayo.

Si inkuru mbarirano ni agahinda ka Nyampinga (twise gutyo ku bwo kwanga gukomeretsa umubyeyi we), umukobwa w’imyaka 25 wo mu Karere ka Bugesera.

Mama we ni umwe mu bihumbi bisaga 250 by’abatutsikazi bafashwe ku ngufu n’Interahamwe muri Jenoside. Nyampinga ni we waje kuba urwibutso rw’ayo mateka mabi amukurikirana n’uyu munsi kandi atarayagizemo uruhare na mba.

IGIHE yagiranye ikiganiro na Nyampinga, asobanura agahinda n’intimba ahorana no kubura uwo abitura kuko uwakamuhojeje mama we amurengeje akababaro.

IGIHE: Hari icyo waba uzi ku nkomoko yawe?

Nyampinga: Mama yambwiye ko yafashwe ku ngufu n’interahamwe nyinshi zimaze kwica ababyeyi na bamwe mu bavandimwe be n’abandi bari baturanye. Ntazi uwamuteye inda. Muri make singira data.

IGIHE: Ubwo mu muryango mubanye mute?

Nyampinga: Bene wabo wa mama ntabwo bankunda bitewe n’uburyo navutse. Jenoside ikirangira Mama yabanaga na musaza we, akavuga ko atanshaka, ngo nta n’uburenganzira mfite ku kintu cyose kubera icyo ndicyo. Marume anyitirira interahamwe bikambabaza cyane.

Mama agitwite inda yanjye bene wabo baramubwiraga ngo agomba kuyikuramo, bakamubwira ngo niba yanze gukora ibyo bamubwiye ave mu rugo yomongane agende. Nyuma naravutse, hanyuma mfite nk’imyaka ibiri mama ava mu rugo ajya kwikodeshereza.

IGIHE: Wamenye ryari ko mama wawe yafashwe ku ngufu n’interahamwe?

Nyampinga: Nari mfite imyaka 17. Niga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nibwo namenye amateka yanjye. Ku ishuri bari bambajije amazina ya Papa, kuko twari tugiye gukora ikizamini cya Leta hari aho bagombaga kuyandika. Mama yarambeshye ambwira amazina ya Papa we ndagenda ndayandikisha, ariko nyuma nza kumenya ko yambeshye. Namubajije impamvu yambeshye, ambwira ko nawe atazi data, ambwira byose uko byagenze.

IGIHE: Amaze kukubwiza ukuri wabyakiriye ute?

Nyampinga: Narababaye cyane, byarambabaje cyane bingiraho ingaruka zikomeye n’ubu nkirwana nazo. Nahoraga nigunze kandi ndira, kumva ko ndiho ntafite ahantu nkomoka ni ibintu byangoye kubyakira kuko no ku ruhande rwa mama ntibankunda. Nibajije ibibazo byinshi nibaza icyatumye nza ku Isi mbura igisubizo.

Nyuma narakomeje ngo ndebe ko namenya data ariko sinamumenye, n’abo nakekaga nasanze atari bo ndatuza.

IGIHE: Kuki wumva utagikeneye gushakisha papa wawe?

Nyampinga: Ubu numva kumenya kwa data ntacyo byamarira, kuko igihe nashatse kubamenya [ubwanditsi: se n’abo mu muryango we] narababuze kandi ubu niyo nabamenya nabo ntibankunda ndabizi kandi ntacyo byamarira. Mbamenye ntacyo byamarira ntanabamenye ntacyo byantwara.

IGIHE: Mama wawe hari abandi bana yabyaye nyuma? Niba bahari mubanye mute?

Nyampinga: Mama yaje kubyara abandi bana babiri. Unkurikira agize imyaka 15 nawe amateka arayazi. Tubanye neza nta kibazo ntibajya bancyurira.

IGIHE: Abo muhuje amateka niki wabwira?

Nyampinga: Nabasaba kwirinda guheranwa n’amateka nkabasaba kwiyakira kuko iyo utiyakiriye ugahora mu mateka ntabwo utera imbere ahubwo bigusubiza inyuma. Nkanjye iyo mperanwa nayo sinari kubasha kwiyakira, ubu abantu tubana mba mpora mbavuna, mbabangamira.

IGIHE: Ni iki wasaba ubuyobozi ku bana bafite ikibazo nk’icyawe ?

Nyampinga: Abana bacitse ku icumu bakorewe ubuvugizi bashakirwa ubufasha bariga, abatarize bahabwa ubundi bufasha. Ntabwo twebwe igihugu kituzi kandi mu by’ukuri kuba twarabayeho, kuba nta nkomoko dufite nta ruhare twabigizemo.

Ababyeyi bacu bacitse ku icumu. Niba Mama yaracitse ku icumu, ntiyishoboye nta muryango afite nta muntu runaka afite, inzu abamo ni FARG yayimwubakiye.

Bahindukire natwe baturebe tubayeho nabi, nta mibereho ubuzima burabishye cyane burarura.

Uwababyeyi Honorine washinze ‘Association Hope and Peace Foundation’ mu mwaka wa 2013, ihuriyemo abana barokotse jenoside, abavutse mu ihohoterwa ryakorewe abagore muri jenoside ndetse n’abana bafite ababyeyi bayikoze.

Yabwiye IGIHE ko abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu muri jenoside, bafite ibibazo biremereye.

Ati “Uriya mubyeyi bamufashe ku ngufu arabyara, umuryango muke afite ni uwe kandi nawo ufite ibikomere, bacitse ku icumu rya jenoside. Uriya mubyeyi ugasanga ararera umwana muri uwo muryango atisangamo.”

“Uwo mwana agakura bavuga ngo uyu ni urwibutso, bamwita amazina atandukanye ni umwana w’amateka. Umwana akurira mu buzima bubi, umubyeyi biramuhungabanya bigahora ari igikomere kitarangira.”

Akomeza avuga ko abagore bafashwe ku ngufu bakabyara, abari bato nyuma bashatse abagabo, ariko ngo bamwe ingo zarabananiye.

Ati “Abari bato bagafatwa ku ngufu muri jenoside, uyu munsi barubatse barasenya. Wa mwana yarakuze umugabo washatse nyina akavuga ati ntabwo njyewe nzatunga interahamwe mu nzu. Kandi mwibuke ko wa mugore nta n’umuryango agira. Ibyo ni ibibazo tugenda duhura nabyo, ukibaza igisubizo cyabyo bikakuyobera.”

Ibibazo aba bana bafite ni uruhererekane, kuko bamwe bavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abagize amahirwe yo kutabuvukana ba nyina bandujwe SIDA ndetse bamwe barapfuye, abandi baracyarwana n’ubuzima cyangwa se bafite ubundi bumuga basigiwe na Jenoside.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza