Sadate yabitangarije ku rubuga rwa X ubwo yagarukaga ku cyegeranyo cyakozwe n’urubuga Afridigest, kigaruka ku Banyafurika 20 bakize kurusha abandi mu 2024.
Ni icyegeranyo kigaragaramo abagabo nka Aliko Dangote wo muri Nigeria, ufite umutungo wa miliyari 13,9$ ndetse n’Umunya-Afurika y’Epfo, Johann Rupert ufite miliyari 10,1$.
Aba nyuma kuri uru rutonde ni Umunya-Afurika y’Epfo Michel Le Rioux n’Umunya-Nigeria Femi Otedola, bombi batunze miliyari 1,1$.
Uwitwa The Keza kuri X [yahoze ari Twitter], yasangije abamukurikira icyo cyegeranyo, yongeraho ati “Nta mu Billionaire [umuntu utunze miliyari y’Amadolari]] mu Rwanda tugira? Dukore cyane.”
Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yabivuzeho, ashimangira ko afite intego yo kuzagera kuri urwo rwego.
Ati “Mu myaka 10 iri imbere hari ifoto imwe muri izi izasimbuzwa iyanjye. Imana nibishaka Amena, kandi nzabibuka rwose nimuhumure.”
Mu myaka 10 iri imbere hari ifoto imwe muri izi photo izasimbuzwa iyanjye,,, in sha'Allah ameen kdi nzabibuka rwose ni muhumure
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 13, 2025
Munyakazi Sadate ni we nyiri sosiyete y’ubwubatsi ya Karame Rwanda yubaka inzu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.
Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), umwanya yatorewe mu Ugushyingo 2024.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!