00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munyakazi Sadate yahize ko mu myaka 10 azaba atunze miliyari y’Amadolari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 January 2025 saa 09:22
Yasuwe :

Umushoramari akaba na rwiyemezamirimo, Munyakazi Sadate, yahize ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu banyemari bakomeye muri Afurika, bafite byibuze miliyari y’Amadolari.

Sadate yabitangarije ku rubuga rwa X ubwo yagarukaga ku cyegeranyo cyakozwe n’urubuga Afridigest, kigaruka ku Banyafurika 20 bakize kurusha abandi mu 2024.

Ni icyegeranyo kigaragaramo abagabo nka Aliko Dangote wo muri Nigeria, ufite umutungo wa miliyari 13,9$ ndetse n’Umunya-Afurika y’Epfo, Johann Rupert ufite miliyari 10,1$.

Aba nyuma kuri uru rutonde ni Umunya-Afurika y’Epfo Michel Le Rioux n’Umunya-Nigeria Femi Otedola, bombi batunze miliyari 1,1$.

Uwitwa The Keza kuri X [yahoze ari Twitter], yasangije abamukurikira icyo cyegeranyo, yongeraho ati “Nta mu Billionaire [umuntu utunze miliyari y’Amadolari]] mu Rwanda tugira? Dukore cyane.”

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yabivuzeho, ashimangira ko afite intego yo kuzagera kuri urwo rwego.

Ati “Mu myaka 10 iri imbere hari ifoto imwe muri izi izasimbuzwa iyanjye. Imana nibishaka Amena, kandi nzabibuka rwose nimuhumure.”

Munyakazi Sadate ni we nyiri sosiyete y’ubwubatsi ya Karame Rwanda yubaka inzu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.

Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), umwanya yatorewe mu Ugushyingo 2024.

Munyakazi Sadate yahize ko mu myaka 10 azaba atunze miliyari y’amadolari
Sadate yavuze ko hari igihe ifoto ye ishobora kuzasimbura imwe mu z'abanyemari bakomeye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .