00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muganga Eric mu nshingano zo kuzamura imikorere muri Radisson Blu i Niamey (Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 31 May 2022 saa 10:01
Yasuwe :

Mu 2019, Radisson Blu Hotel & Conference Center yinjiye ku isoko rya Niamey muri Niger nka hoteli nshya. Ni umushinga wari witezwe cyane mu guteza imbere urwego rw’amahoteli muri iki gihugu kiri mu Burengerazuba bwa Afurika.

Niger iri ku buso bwa kilometero kare 1.267, ituwe n’abaturage miliyoni 24.21 nk’uko imibare ya Banki y’Isi yo mu 2022 ibigaragaza.

Mu myaka ibiri ishize, ni bwo Radisson Hotel Group yafunguye muri iki gihugu ishami ryayo yise Radisson Blu Hotel & Conference Center, Niamey, Niger; hoteli ifite ibyumba 189.

Ni inyubako yubatswe na Sosiyete Summa Group yo muri Turukiya, mu mushinga wuzuye utwaye miliyoni 38€.

Ikimara kuzura no gutangira gutanga serivisi, mu bahawe inshingano z’ubuyobozi harimo na Muganga Eric, Umunyarwanda wabanje gukora muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Kigali.

Muganga w’imyaka 36 y’amavuko ni Umuyobozi w’Abakozi muri Radisson Blu Hotel & Conference Center, Niamey. Afite ubumenyi bumwemerera kuba yahamagarwa aho ariho hose Radisson Blu ikorera ku Isi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Muganga yavuze ko kugirirwa icyizere cyo gukorera muri Niamey bifitanye isano n’uburyo Abanyarwanda bafatwa.

Yagize ati “Ni inararibonye nakuye mu Rwanda muri hoteli nakoreraga ariko byonyine kuba ndi Umunyarwanda byampaye amahirwe yo gukorera hano.’’

Mbere yo kwimukira muri Niamey, Muganga yari umukozi wa Radisson Blu & Convention Centre, Ishami rya Kigali. Iki kigo cy’amahoteli gifite nyinshi mu bice bitandukanye by’Isi.

Umwanya yahawe w’ubuyobozi yawusimbuyeho Umunya-Turikiya wahinduriwe inshingano.

Yavuze ko hari impamvu nyinshi zatumye u Rwanda rutoranywa bigendeye ku buryo rwitwara.

Ati “Icya mbere ni amateka u Rwanda nk’igihugu rwubatse n’icyizere igihugu gifite. Naje gufasha hoteli ya hano kubaka ubumenyi bw’abenegihugu ku buryo bagira amahoteli akomeye nk’ayo mu Rwanda.’’

Yavuze ko yageze i Niamey afite ubumenyi ashobora gusangiza abandi cyane ko urwego rw’amahoteli rutaratera imbere.

Ati “Ni byo turi kurwana na byo ngo na bo batere imbere binyuze mu kwigira ku Rwanda kandi tubafashije nk’Abanyarwanda.’’

Muganga Eric w’imyaka 36 ni Umuyobozi w’Abakozi muri Radisson Blu Hotel & Conference Center, Niamey

Usibye muri Niger, ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika usanga bibarizwamo Abanyarwanda benshi biganjemo abakora mu miryango mpuzamahanga ndetse bashimwa umuhate n’umurava bibaranga mu kazi.

Muganga yashimye uko yakiriwe akigera muri Niger kuko Abanyarwanda bahatuye bamweretse ubumuntu n’ubuntu mu mikorere yabo.

Ati “N’abandi bambanjirije usanga bakora mu yindi mirimo ugasanga ibyo bakora bigenda neza, birashimwa, ugasanga izina u Rwanda rirakomeza gutera imbere cyangwa kugirirwa icyizere.’’

Yavuze ko aharanira gukora cyane ngo akomeze kubungabunga icyizere abo benegihugu bafitiye u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Bituma akazi kagenda neza kuko uba wumva ushyigikiwe, ubona dushyize hamwe. Nterwa ishema no kuba ndi hano nk’Umunyarwanda, nzanye ubumenyi bwo mu Rwanda, mpagarariye u Rwanda mu kazi nkora.’’

Mu mwaka wa 2020, Niger yasuwe na ba mukerarugendo 85.000. iki gihugu cyinjiza nibura miliyoni 130$ avuye mu bukerarugendo.

Nko mu mwaka wawubanjirije, nibura buri mukerarugendo winjiraga mu gihugu yakoreshaga 572$ mu gihe yahamagara mu biruhuko.

Muganga Eric yanyuzwe n'inshingano yahawe zo kuzamura imikorere y'abakozi muri Radisson Blu i Niamey
Muganga Eric yashimye urugwiro yeretswe n'Abanyarwanda bamwakiriye mu Mujyi wa Niamey
Mu 2019, Radisson Blu Hotel & Conference Center yinjiye ku isoko rya Niamey muri Niger nka hoteli nshya
Radisson Blu Hotel & Conference Center, Niamey, ifite ibyumba 189, iri mu zihagazeho muri Niger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .