00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya impamvu Abahinde bakomeje kwiyongera ku buyobozi bw’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 7 May 2022 saa 02:55
Yasuwe :

Alphabet ibarizwamo Google, Adobe, Microsoft, Twitter, IBM na Mastercard, ni bimwe mu bigo bikomeye by’ikoranabuhanga biyoborwa n’Abahinde.

Imibare igaragaza ko mu baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abafite inkomoko mu Buhinde bangana na 1% mu gihe mu rwego rw’umurimo 6% bakorera muri Silicon Valley, ari abafite inkomoko mu Buhinde.

Silicon Valley ni igicumbi cy’ibigo by’ikoranabuhanga kiri i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umubare w’Abahinde bayobora ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga ukomeje kwiyongera.

Ubwo Satya Nadella yajyaga ku buyobozi bwa Microsoft mu 2014, iki kigo cyari gifite ibibazo bikomeye.

Icyo gihe Bill Gates yavugwagaho kuba umuyobozi w’umunyamujinya kandi bigoye gukorana cyo kimwe n’uwari waramubanjirije Steve Ballmer.

Icyo gihe Microsoft yavugwagaho kugenda inanirwa ku bijyanye no guhanga udushya.

Muri urwo rusobe rw’ibibazo ni bwo Nadella yabaye umuyobozi w’iki kigo ahindura umurongo cyakoreragamo agaragaza ko umujinya no kuka abantu inabi bitagihabwa ikaze muri Microsoft.

Ubushobozi bwo guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo abukomora mu gihugu avukamo cy’u Buhinde gituwe hafi na miliyari 1,4.

U Buhinde bwateye intambwe igaragara mu iterambere ariko ikibazo cy’ubukene kiri mu biza ku isonga mu bigihangayikishije bitewe n’uko ubukungu bwacyo n’iterambere bigera kuri bake.

Benshi baracyabaho mu mibereho mibi ku buryo hafi kimwe cya kane cy’abatuye iki gihugu batabasha kwinjiza nibura 1,9$ ku munsi nk’uko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

Ruswa yugarije iki gihugu, amahirwe y’imikorere atagera kuri bose n’ikibazo cy’ibikorwaremezo bidahagije, bitera abatuye iki gihugu kuba abantu bihagararaho bakishakamo ibisubizo bagamije gushaka uko bakwigobotora uruhuri rw’ibibazo bahura na byo mu mibereho ya buri munsi.

Bihesha abantu bafite inkomoko mu Buhinde gushakishwa n’ibigo bikomeye kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubonera ibisubizo ibibazo ibyo bigo bihura nabyo.

Uretse Nadella wiyambajwe na Microsoft, Sundar Pichai ni Umunyamerika ufite inkomoko mu Buhinde wabaye Umuyobozi wa Google mu 2015.

Yari yitezweho kuvugutira umuti ibibazo byari biyugarije nk’umwe mu bahanga bari bararangije amasomo yabo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga y’u Buhinde, ifatwa ishyirwa ku rwego rumwe n’iya Massachusetts izwi cyane mu by’ikoranabuhanga.

Uyu mugabo yakomereje amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Amerika muri Kaminuza ya Stanford dore ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazwiho guha amahirwe abantu bimukirayo ariko bafite ubumenyi runaka bwihariye.

Mu byangombwa byemerera abantu gutura no gukorera muri Amerika byahawe Abahinde mu 2020, abagera kuri 75% mu bemerewe bose, bari abafite ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.

Imijyi y’u Buhinde nka Bangalore, Chennai na Hyderabad izwiho kuba iteye imbere cyane mu by’ikoranabuhanga ariko kandi ikanagira benshi bararikira kujya gukorera hanze y’igihugu cyabo.

Ni mu gihe 80% by’abanyeshuri b’Abashinwa biga mu mahanga, bihutira gusubira iwabo igihe basoje amasomo nk’uko Minisiteri y’Uburezi y’icyo gihugu ibitangaza.

Ba rwiyemezamirimo b’Abashinwa baterwa ishema no gutangiza ibikorwa by’ubushabitsi imbere mu gihugu; ibintu wabona uhereye nko ku kigo cya Alibaba cya Jack Ma gifatwa nka Amazon y’u Bushinwa.

Wanarebera kandi kuri Tencent ifite urubuga rwa WeChat rukoreshwa n’abagera kuri miliyari 1,2, tutibagiwe na Huawei ifatwa nka kimwe mu bigo by’ikoranabuhanga bikomeye ku Isi.

U Buhinde bwo bukunda guhura n’ikibazo cy’abaturage babwo benshi bafite ubumenyi mu bintu runaka ariko bagakunda kuva mu gihugu bakagenda ubutareba inyuma.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko iki gihugu gifite abaturage bagera kuri miliyoni 17,5 baba hanze yacyo.

Nko mu 2020 abaturage batari bake bakomoka mu Buhinde bemeye gutakaza no gutesha pasiporo zabo agaciro, bakajya babarurwa ku za Amerika gusa.

Imishahara iri hasi mu bihugu byabo ni yo ikunze kuba imbarutso ibatera kujya gushakishiriza ahandi kuko nko muri Amerika umukozi mu by’ikoranabuhanga agenerwa umushahara w’ibihumbi 98$ mu gihe muri ibyo bihugu uba uri hagati y’ibihumbi 20$ na 33$ ku mwaka.

Umubare munini w’Abahinde biyegurira kwiga bakaminuza ibijyanye n’ikoranabuhanga, ni indi mpamvu ikururira abashoramari b’ibigo bikomeye gukoresha aba bantu nk’abayobozi b’ibigo byabo kuko baba bafite ubushobozi budashidikanywaho.

Satya Nadella ni Umuyobozi wa Microsoft guhera mu 2014
Sundar Pichai ni we muyobozi wa Alphabet
Parag Agrawal w'imyaka 37 ni we muyobozi wa guhera mu Ugushyingo 2021
Shantanu Narayen yatangiye kuyobora Adobe Inc mu 2007
Arvind Krishna yatangiye kuyobora IBM mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .