Mu barwanyi ba FDLR bashyikirijwe u Rwanda harimo Umunyamabanga Mukuru wayo, Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste ndetse na Maj Ndayambaje Gilbert wamenyekanye nka Rafiki Castro. Abandi 12 ni abasirikare bato kuva kuri Soldat kugeza kuri Sergent-Major.
Maj Ndayambaje yize mu ishuri rikuru rya ba Su-Ofisiye (ESO) i Butare. Ni umwe mu basirikare batsinzwe (Ex-FAR) bahungiye muri RDC ubwo ingabo za RPA-Inkotanyi zabohoraga u Rwanda, ndetse yanabaye mu buyobozi bwa FDLR mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Tariki ya 5 n’iya 14 Gicurasi 2012, Maj Ndayambaje na Nizeyimana Evariste wamenyekanye nka Kizito bayoboye ibitero bya FDLR mu mudugudu wa Lumenje na Kamananga iherereye muri teritwari ya Kalehe, bica abaturage bakabakaba 50.
Ibi bitero bibiri byakomerekeyemo abaturage benshi, abarwanyi ba FDLR barasahura, batwika inzu zirakongoka, bashinja abaturage gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa Raia Mutomboki wari uhanganye na FDLR.
Maj Ndayambaje na Nsabimana basize ku mirambo y’abishwe ubutumwa bumenyesha abaturage bo muri iyi midugudu ko nibakomeza gukorana na Raia Mutomboki, FDLR izakomeza kubagabaho ibitero.
Mu 2016, ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) zafashe Maj Ndayambaje na Nsabimana, zibashyikiriza igisirikare cya RDC kugira ngo baburanishwe ibyaha bakoze.
Ubwo Maj Ndayambaje na Nsabimana bari bafunzwe, Leta ya RDC ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga iharanira ubutabera nka Trial International byabakozeho iperereza kuri ibi byaha kuva 2017 kugeza mu 2018.
Muri iki gihe cyose Maj Ndayambaje na Nsabimana bari bafunzwe, abagenzacyaha baganiriye n’abantu 139 bagizweho ingaruka n’ibi bitero ndetse n’abatangabuhamya, babasobanurira ibyababayeho, bakusanya n’ibimenyetso birimo amashusho.
Urubanza rwabo rwatangiye mu 2018 mu rukiko rwa gisirikare rwa Bukavu, bashinjwa icyaha cyo kwica n’iyicarubozo nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, gusahura no gutwika nk’ibyaha by’intambara.
Tariki ya 21 Nzeri 2018, urukiko rwa gisirikare rwa Bukavu rwahamije Maj Ndayambaje na Nsabimana ibi byaha byose, rubakatira igifungo cya burundu. Rwanabategetse kandi guha abagizweho ingaruka n’ibi byaha indishyi iri hagati y’Amadolari 5000 n’Amadolari 25.000.
Mu gihe Maj Ndayambaje na Nsabimana bakatirwaga iki gihano, umwuka ntiwari mwiza hagati ya Leta ya RDC na FDLR kuko abarwanyi bayo bahizwe bukware, gusa ibyo byahindutse mu 2021 ubwo M23 yatangiraga guhangana n’ingabo za RDC.
Mu gihe ingabo za RDC zari zisumbirijwe na M23, ubuyobozi bwazo buhagarariwe n’abarimo Gen Maj Peter Cirimwami wakomokaga muri Kivu y’Amajyepfo mu 2022 bwatangiye kuganira n’imitwe irimo FDLR kugira ngo byifatanye muri iyi ntambara.
Ni muri ubwo buryo Maj Ndayambaje wafungiwe muri Gereza Nkuru ya Bukavu, ashobora kuba yarafunguwe, akemererwa gusubira muri FDLR kugira ngo afashe ingabo za RDC kurwanya M23.
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr Balinda Oscar, yashimangiye ko Maj Ndayambaje na bagenzi be bo muri FDLR bari barinjijwe mu ngabo za RDC, cyane ko bari banambaye impuzankano zazo.
Umuyobozi wa Brigade ya 509 mu ngabo z’u Rwanda, Colonel Joseph Mwesigye, yatangaje ko dosiye ya buri murwanyi wa FDLR iraza gusuzumwa, uwo bigaragara ko yakoze ibyaha, azagezwe mu butabera, abandi bajyanwe mu kigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!